Ubwongereza bwashimwe n’urubuga rwa Youtube nyuma yuko umwe mu baturage baho akoze igikorwa  cyo kurya inyama 10 zifite umubyimba munini hamwe n’ibindi birimo amakaroni akorwa n’abanyamerika mu minota 22 ataruhutse .

Agashya: Umugabo yatunguye benshi kubera ibiryo yariye mu gihe cy’iminota 22 ataruhutse

Urubuga rwa youtube rwashimiye iki gihugu ruvuga ko uyu mugabo wiyita Hungry Kyle adasanzwe, nyuma yo guca agahigo ko kurya inyama 10 aho imwe ipima ikiro n’inusu, arenzaho kandi anashyiraho udupfunika tw’ibiribwa by’abazungu tuzwi nka ‘bacon rashers’

Ngo mu bintu byatangaje abantu n’ukurya izi nyama ngo kuko ubusanzwe izi nyama zirasema cyane ku buryo niyo waba uri umuhanga mu kurya udashobora kurenza uduce tubiri ngo kuko n’inyama itegurwa ndetse iba ikubiyemo ibintu byinshi bitandukanye byose bifite intunga mubiri nyinshi ku mubiri w’umuntu na kalori zirenga 12,000 mu gihe umugabo akenera 2800 gusa ku munsi.

Ibi byose ngo byakorewe muri Resitora imwe iherereye mu Bwongereza, ngo icyatangaje abantu nuko aba bantu 2 bahatanaga umwe muribo yaryaga yumva icyanga n’uburyo bw’ibiryo mu gihe uyu we yaryaga ahereye ku bintu abona ko bishobora kumugora ku munota wa nyuma, aho ku munota wa 21 n’amasengo 56 nibwo isahane yaramaze kuyeza.

Agashya: Umugabo yatunguye benshi kubera ibiryo yariye mu gihe cy’iminota 22

Agashya: Umugabo yatunguye benshi kubera ibiryo yariye mu gihe cy’iminota 22
Hungry Kyle yaciye agahigo mu kurya ataruhutse mu gihe cy’imitonta 22 n’amasegonda 56

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU