Uganda: Umuryango umaze kuzuza abana icyenda mu mbyaro eshatu gusa, nyuma yuko ku rubyaro rwe rwa gatatu umugore yibarutse abana 5 icyarimwe.

Agashya : Umugore yibarutse abana 5 icyarimwe

Umugore ukomoka  muri Uganda ku wa gatandatu w’iki cyumweru gishize yibarutse abana 5 nyuma yuko abwiwe n’abaganga ko atwite impanga z’abana babiri, yabyaye abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Daily Monitor kivuga ko Sofiat Mutesi, wo mu cyaro cy’ahitwa Nawaikoke mu Burasirazuba bw’igihugu mbere yabyaye impanga z’abana babiri, aza gukurikizaho impanga z’abana batatu ariko umwe muri bo arapfa.

Ku wa gatandatu tariki 24 Kanama, Mutesi yabyariye mu rugo umwana umwe, abaturanyi bamujyana kwa muganga akihagera abyara undi mwana upima Kg 1.5.

Hashize akanya yahise abyara abandi bana batatu kandi bavuka mu buryo busanzwe atabazwe.

Umubyaza witwa Maureen Babine yagize ati “Yabyaye mu buryo busanzwe, kandi abo bana batanu bameze neza, bafite ubuzima bwiza nta kibazo bagize. Buri nyuma y’amasaha atatu arabonsa bagahabwa n’intunga mubiri (glucose). Umubyeyi ameze neza, yafashijwe byose kugira ngo adakomeza kuva, ndetse yatangiye kumesa imyambaro ye.”

Uriya mugore avuga ko aho yajyaga kwipimisha bamubwiraga ko atwite impanga z’abana babiri ku buryo amaze kubyara abana batanu byamutunguye cyane.

Ati  “Ntunguwe no kubyara abana batanu kubera ko nagiye kwisuzumisha ku kigo cy’ubuzima cya Nsinze abaganga bambwira ko ntwite abana babiri.”

Mutesi asaba ababishoboye kumuba hafi bakamufasha kwita ku bana be kugira ngo abashe kubakuza.

The Daily Monitor, kivuga ko umugabo we wa mbere yitabye Imana, undi yashatse ngo afite abana 20.

Maureen Babine, ubyaza abagore ku Bitaro bya Iganga-Nakavule avuga ko yabyaje impanga, ndetse n’abatwita abana batatu ariko ko bibaye ubwa mbere abyaza umugore utwite abana batanu.

Avuga ko abana b’uriya mugore bavutse neza ariko bakaba baravukanye ibiro bike.

Sofiat Mutesi ni ubwa gatatu yari abyaye, bwa mbere yabyaye impanga z’abana babiri, akurikizaho batatu ariko umwana umwe arapfa, none yongeyeho abatanu, ubu afite abana 9.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU