Alain Muku yavuze ko ariya mashusho ya Pasiteri Zigirinshuti yayabonye gusa akabona ibyo yavugaga bidahuye n’umunwa bityo ngo nabona amashusho agaragaza ko ibyo yavugaga ko aribyo ngo nibwo azagira icyo akora.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umubwiriza butumwa witwa Michael Zigirinshuti aho yavugaga kuri Nsengiyumva Francais kuri ubu uri gufashwa na Alain Bernard Mukuralinda hamwe na Clarisse Karasira.

Pasiteri Zigirinshuti Michael wumvikanye avuga amagambo akomeye ko Igisupusupu yaba akoresha imbaraga za Satani.

Ati”uguhamagaye kubyina,uguhamagaye kumva Igisupusupu,byose mukaboneka,..(ahita yimyoza) ngo igiki? Igisupusupu kiragatsindwa asyiiii”.

Uyu mukozi w’Imana yongera kumvikana abwira abayoboke be ko bakagombye gushishoza bakamenya imbaraga zituma abandi bamenyekana mugihe bo bakora umurimo w’Imana ntibigire aho bigera.

Ati”Mubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Muracyibonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe… atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe?ikintu nkakiriya kikava Rwagitima k’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kiramenyekanye,ubu se nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye?ntago mwaririmbye kuva twatangira worship team (itsinda ryo guhimbaza)ko zitarenze ahangaha?none rundamo Rundamo umuhanda wose Rundamo amahanga yose yagiye…mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nkabiriya izarizo”.

Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na Alain Muku umujyanama wa Nsengiyumva Francois uzwi ku izina ry’Igisupusupu mu magambo macye yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko amagambo adahura n’iminwa.

Ati” Njyewe ntacyo nabivugaho kuko video(amashusho) nabonye amagambo ntahura n’iminwa.njyewe nzagira ikintu mbivugaho nimbona umuntu wambwiye ngo yarabivuze koko cyangwa nabyiyemerera,cyangwa nkabona videwo(amashusho) amajwi ahura neza n’amashusho.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU