Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace wamamaye muri Muzika nka Young Grace yashyize hanze amafoto yerekana ubwambure bwe mu rwego rwo kwerekana ko akuriwe cyane, maze abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kuvugishwa.

Young Grace yifotoje yambaye ubusa mu rwego rwo kwerekana ko akuriwe cyane

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko uyu muhanzikazi yitegura kwibaruka imfura, ndetse nawe ku mbuga nkoranyambaga ze arabishimangira, aho yatangaje ko ari mu bihe bidasanzwe ndetse afite n’amatsiko menshi yo kwakira umwana we w’imfura.

Mu ijoro ryo ku ya 15 Kamena 2019, Young Grace yakorewe ibirori bizwi nka ‘Baby Shower’ n’inshuti ze magara aho bamugeneye impano zitandukanye zizamufasha mu gihe azaba amaze kwibaruka imfura ye yise ‘Diamante.’

Kuri ubu, uyu muhanzikazi yashyize hanze amafoto agera kuri ane(4) yambaye ubusa mu gice cyo hejuru, mu rwego rwo kwerekana ko akuriwe cyane. Muri aya mafoto yafatiwe ku mazi yo ku kiyaga cya Kivu, Young Grace aba atwaye ubwato, ahandi ahagararanye n’umusare.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakimara kubona aya mafoto yerekana ubwambure bwe bakuruye impaka ndende, aho bamwe bashimangiraga ko amafoto nkayo adakwiye ku mwari witegura kwibaruka, mu gihe hariho n’abashimangiye ko ariryo terambere tugezemo.

Amafoto ya Young Grace yerekana ubwambure bwe yateye benshi kuvugishwa

Amafoto ya Young Grace yerekana ubwambure bwe yateye benshi kuvugishwa

Amafoto ya Young Grace yerekana ubwambure bwe yateye benshi kuvugishwa

IGITEKEREZO 1

  1. Arikose ubu uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru asobanukiwe n’ijambo UBWAMBURE ??? Ubwo Young Grace yagaragaje ubuhe ? Ubundi se ko ari mu mazi bagiraga ngo abe yambaye costume cg yakenyeye imishanana ????

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU