Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019, nibwo ubuyozi bwa Rayon Sports FC ndetse n’abakinnyi bicaye baraganira, bafata ingamba z’umwaka w’imikino wa 2019-2020, mu mavamutima menshi abakinnyi nka Kimenyi Yves na Rugwiro Herve bavuze akari ku mitima yabo.

Amagambo Kimenyi yzavue ubwo Rayon Sports yiyakiraga ntiyashimishije abakunzi ba APR FC “Nitwa Kimenyi Yves cyangwa se Umurayon w’ukuri, mbere na mbere ndashaka kubanza gushimira abayobozi kuko umwaka washije mbere y’uko nongera amasezereno muri APR FC, twari twabashije kubonana n’abayobozi ba Rayon kandi nanjye numvaga nshaka gukinira Rayon Sports”.

“Kuva ku munsi wa mbere nitwa ko mbaye umukinnyi wa Rayon Sports hari ibintu byinshi nagiye mbona bitandukanye, imyaka yose nari nkinnye umupira w’amaguru nta hantu najyaga ngo bapfe kumenya usibye igihe nari ndi mu kibuga, ariko ubu nsingaye njya no mu isoko bakamenya kandi ndanishimye bikomeye nkuko babivuze ndi umu Rayon w’ukuri.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU