Umuhanzi Manzi James uzwi nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Amy Blauman, mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko bya Humble Jizzo na Amy

Humble na Amy basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa bakoze mu kwezi kw’Ugushyingo 2018 ikabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Urukundo rwaba bombi rufite amateka yihariye dore ko bahuriye mu mujyi wa Rusizi ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Kuva icyo gihe barabengukanye, urukundo rushinga imizi maze Tariki ya 24 Gashyantare 2017 Humble aba yambitse impeta Amy amusaba kuzamubera umugore, undi nawe ati ‘YES’.

Kugeza magingo aya, Humble Jizzo na Amy Blauman bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa witwa ‘Manzi Ariella Michelle Blauman’ wavukiye I Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe z’America mu kwezi kwa Gashyantare 2018.

Ku itariki ya 22 Nyakanga 2019, Humble Jizzo na Amy ndetse n’umwana wabo berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’America bajyanywe n’ibirori byo gusezeraniyo imbere y’amategeko, ndetse no kwiyereka imiryango yose y’umukobwa.

Kuri ubu, Humble Jizzo yashyize hanze amafoto atandukanye agaragaza uko ibirori bya Marriage Civil byagenze, ndetse anagaragaza ishema atewe no kuba yarabonanye nabo mu muryango w’umugore we bitabiriye ibirori byabo.

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko bya Humble Jizzo na Amy

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko bya Humble Jizzo na Amy

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko bya Humble Jizzo na Amy

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU