Ubundi gukunda ndetse no gukundwa biratandukanye, bityo hari amwe mu makosa abakobwa bakunda gukora mu gihe ahuye n’umuhungu maze akamusaba urukundo. Bityo niyo mpamvu twabahitiyemo kubasangiza bimwe mu bintu 5 umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umuhungu.

Dore amwe mu makosa ugomba kwirinda gukora ukimenyana n’umuhungu bwa mbere

1. Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose

Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cyangwa ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane.  Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi, cyangwa se hari n’ikindi umuhisha.

2. Kumusaba amafaranga

Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga, ashobora gutekereza ko aricyo kikugenza, nawe akemera akayaguha ariko nawe afite icyo ashaka kugukuraho cyangwa agahita akwicaho.

3. Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere

nubwo muba mwaratandukanye, ugomba kumwubaha. kumuvuga nabi bigaragaza ko utagira ibanga kandi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye mbere, nawe ntiwiyubaha.

4. Kunywa ugasinda

Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cyangwa ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

5. Kwambara utagirira ibanga umubiri wawe 

Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by’umubiri bitandukanye ni amwe mu makosa abakobwa bakunze gukora. Ibi bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba aribyo aharanira, ntiyite kubyo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU