Abakobwa barimo Anastasie , Karen, Neima, Queen, Sandrine bahawe amahirwe yo guhatana mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 rigiye kuba mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019, nibwo hatoranyijwe abakobwa 5 ba mbere bazatahana muri iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Aba bakobw batowe nyuma yuko biyandikishije binyuze kuri murandasi aho mu minsi ishize bahamagawe n’akanama gashizwe gutegura iri rushanwa .

Mu bakobwa bahamagawe harimo Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity Rwanda 2018, anatorwa nka Miss Earth Rwanda 2018 anitabira iri rushanwa ku rwego rw’Isi ryabereye muri Philippines akurikirwa n’ Umuhoza Karen witabiriye Miss Rwanda 2018, Neima Nina, Mutoni Queen Peace, na Umwali Sandrine.

Aba bakobwa uko ari 5  banyuze imbere y’akanama nkempurampaka kari kagizwe na Danny Kwizera uyobora Uno Fashion Agency, Uwase Clementine wahagaririye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 na Christella Mucyo uri mu bategura iki gikorwa.

Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru ntabwo haraza gutoranywa abandi bakobwa bazahatana mu irushanwa ry’uyu mwaka, naho inshuro ya gatatu ari nayo yanyuma hazaba hatoranywa abazitabira irushanwa, izaba tariki 11 Kanama 2019.

Nyuma yaya majonjora abakobwa bazajyanwa mu mwiherero w’iminsi itanu uzatangira ku wa 03 Nzeri, ku wa 06 Nzeri habeho ijoro ryo kwerekana impano mu gihe ku wa 07 Nzeri hazabaho igikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi  akazaserukira u Rwanda muri Miss  Supranational izabera muri Pologne.

ABAKOBWA BATORANYIJWE:

Photo:Igihe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU