Arsenal yamuritse umwambaro mushya izajya yambara muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20. Ku bufatanye n’uruganda rwa Adidas.

kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama nibwo ikipe ya Arsenal yamuritse umwambaro wayo mushya ufite ibara ry’ubururu bwijimye, aho ufite imirongo y’umuhondo itatu imanutse ku ntugu.

Mu gatuza, ku ruhande rw’ibumoso hari ikrango cya Arsenal mu gihe iburyo hari ikirango cya Adidas naho munsi yaho hakaba amagambo ya Fly Emirates mu magambo y’umuhondo.

Ku kubuko kw’ibumoso, hari amagambo ya ‘Visit Rwanda’, aho Arsenal ikomeje kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda mu mwaka wa kabiri uhereye mu mwaka ushize.

Mu mashusho yo kumurika iyi myenda, hagaragaramo abakinnyi nka Alexandre Lacazette, Héctor Bellerín, Ainsley Maitland-Niles, Matteo Guendouzi na Granit Xhaka.

Uyu mwambaro ukoranye ikoranabuhanga ku buryo urinda umukinnyi kugira ibyuya byinshi ndetse ukinjiza umwuka muke kugira ngo atagira ubushyuhe buri hejuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU