Umuhanzikazi Mukasine Asinah Era, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane hano mu muzika nyarwanda kubera injyana ya Dancehall aririmba ntawundi bayihanganiyemo mu bakobwa, nyuma yo gukomeretswa akebwe n’umukobwa atazi kuri ubu uyu mukobwa ratangaza ko yamaze koroherwa.

Asinah Era nyuma yo gukomeretswa kw’itama yatangiye koroherwa

Mu mpera z’icyumweru gishize uyu mukobwa ubwo yari yasohokeye hamwe mu hantu  hakunzwe gusohokera bimwe mu byamamare ndetse nabandi bantu benshi ari kumwe n’inshuti ubwo bishmiraga ko week end irangiye mubwo bari batashye yahuye n’umukobwa atabashije kumenya amazina amukebeshya ikintu ataramneya niva ari icyuma cyangwa bituma ajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo avurwe yadutangarije ko yavuye mu bitaro ubu.

Umunyamakuru wacu yabashije kuvugana n’uyu muhanzi amubaza uko ameze maze amusubiza ati “Ubu ndi mu rugo ndi kuruhuka kandi  norohewe meza cyane kandi ndasaba abafana banjye kudacika integer kuko mu minsi mike ndabataramira kugira twerekane ko turiho kandi Uwiteka akidufiteho imigambi.”

Tumubajije aho ikirego bivugwa ko yatanze muri rwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha RIB nyuma yo gukomeretswa, yatubwiye ko bakiri mw’Iperereza akaba azadutangariza aho ikirego cyigeze mu minsi ya vuba.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU