Asinah yafashe umwanzuro avuga ko atazongera gutangaza umusore bakundana ngo kuko igihe cyose amushyize hanze hari abatabyishimira ngo bikamugwa nabi cyane.

Asinah yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kugirirwa nabi n’umukobwa mugenzi we

Mu minsi ishize hakwirakwijwe inkuru hanze ivuga ko Asinah yatezwe n’umukobwa utazwi amukatisha urwembe abitewe ngo nuko yamutwaye umukunzi.

Ngo ibi byababaje uyu muhanzikazi, ngo kuko n’uburyo yakorewe ibi bintu ngo byaramutunguye kuko yari mu nzira ajya mu rugo ari kumwe na bagenzi be umuntu aturuka hirya araza ahita amukatisha urwembe mu maso bahita bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Mu kiganiro Asinah yagiranye n’Umuseke yavuze ko umukobwa uherutse kumutera icyuma ku itama, avuga ko afite umukunzi mushya ngo byateye kuba Asinah yafashe umwanzuro wo kutazongera gushyira hanze umusore bakundana kubera ko yasanze bagenzi be  bamugirira ishyari.

Ati “Umukunzi ubu ndamufite ariko niyo wankorera iki sinzongera kumuvuga mu itangazamakuru kuko igihe cyose muvuze hahita hazamo ibibazo byinshi cyane.”

Asinah akomeza avuga ko iyo atangaje umukunzi we abakobwa bamugirira ishyari bagashaka kubarwanya basenya umubano wabo. Ngo kandi ntago biba bikwiye

Yaboneyeho no kuvuga ko kuri ubu ari gukorana indirimbo n’uwahoze ari umukunzi we Riderman.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU