Mu gihugu cya Australia batewe n’umuyaga udasanzwe uvanze n’ubukonje aho bamwe bagiye bawuburiramo ibikoresha byabo birimo imitaka yo kwitwikira kubera uburyo uyu muyaga wahitaga uyangiza.

Australia: Abaturage batewe n’umuyaga udasanzwe uvanze n'ubukonje bwinshi

Mu duce duherereye mu majyaruguru ya Australia turimo Tasmania ndetse no mu majyepfo yaho ahazwi nka Queensland, Victoria batewe n’umuyaga udasanzwe uvanzemo n’ubukonje mu gihe umuyaga wabarirwaga m biro metero 100 ku isaha kandi mu gihe kimwe .

Ibindi bimenyetso byatanzwe n’ishami ry’ubumenyi bw’ikirere bwagaragaje ko ubukonje bwari buhari bwari kuri dogire sirisiyusi ya 11C, kugera kuri 15C mu minsi ibiri ariwo kuwa Kane ndetse no kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ikindi ngo ubu bukonje bwateye urubura mu bice bitandukanye birimo Central Tablelands ndetse n’ahandi.

Abashinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere muriki gihugu Weather Zone bahumurije abaturage batuye muriki gihugu ko izi mpinzuka zitazamara igihe kirekire ndetse baboneraho kubasaba kwirinda.

Australia: Abaturage batewe n’umuyaga udasanzwe uvanze n'ubukonje bwinshi

Abaturage batewe n’umuyaga udasanzwe uvanze n'ubukonje bwinshi

Abaturage batewe n’umuyaga udasanzwe uvanze n'ubukonje bwinshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU