Umuraperi AY yamaganiye kure amakuru yatangajwe avuga ko yatandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi aho ngo ibyo yabifashe nk’ibihuha yirinda kugira nicyo abivugaho ngo atabitiza umurindi.

AY yagize icyo avuga ku makuru yavuzwe ko yatandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah uzwi nka AY mu muziki yakoze ubukwe n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema aho ibirori byabereye mu gihugu cya Tanzania

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana na East Africa Television  yavuze ko atigeze yifuza kuvuga kuri ibyo bihuha kuko atari ko ateye, yakomeje avuga ko nta kintu cyo kuvuga yari afite kuko umuntu yabyutse mu gitondo akanzura kwandika inkuru ivuga ko yatandukanye n’umugore we.

Kuri we ngo ibi bihuha byari kugira umuriri ukomeye iyo agira ikintu abivugaho.

Ati “Iyi nkuru ntabwo yamaze igihe kuko twayihoreye, nta n’umwe waje ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, niyo mpamvu bitigeze bigera kure. Iyo mba ndi undi mba narahamagaye itangazamakuru nkariha ikiganiro nsobanura uruhande rwanjye ariko ntabwo nabikoze. Byararangiye kandi ubu turyohewe no gushyingiranwa kwacu.”

AY yagize icyo avuga nyuma y’ukwezi hakwiriye ibihuha byavugaga ko yatandukanye n’umugore we. Uru rugo ruba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavugwaga ko rwatandukanye kubera impamvu zitazwi, ndetse AY agahitamo kugaruka kuba muri Tanzania agasiga umugore we muri Amerika.

Andi makuru yavugaga ko nyuma yo gushwana na Remy, AY yajyanye umwana we kumureresha ababyeyi b’umugore we. Yakomezaga avuga ko Remy yataye umugabo we n’umwana akabasiga muri Tanzania akigira muri Amerika aho ngo yari yabonye.

AY yagize icyo avuga ku makuru yavuzwe ko yatandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi

Twakwibutsa ko Umunyana Rehema na Ambwene Allen Yessayah basezeranye mu musigiti tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Taliki ya 10 Gashyantare2018. Nibwo habaye birori byo gusezerana imbere y’Imana no kwishimana n’inshuti n’imiryango yo mu bihugu byombi byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Rwanda i Nyamata .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU