Burya abakobwa bimwe mu bintu bagenderaho bagiye guhitamo abahungu bafatanya urugendo rw’urukundo nibo bantu bagira ibintu byinshi bagenderaho harimo ubuhanga, isura nziza, amafaranga n’ibindi byinshi, bivuze ko abahungu namwe mutakagombye kwibuza gukunda abakobwa beza.

Bahungu izi ni impamvu eshatu mugomba gukunda abakobwa beza

Ariko se niba abakobwa mubyo bareba kugirango bahitamo umukunzi harimo ubwiza bw’umuhungu wowe w’umugabo ni wowe utazareba ubwiza ndetse n’uburanga bw’umukobwa mu gihe ugiye gutoranya umukobwa uruta abandi bose mu maso yawe?

Ndabizi igisubizo cyije mu mutwe ni yego, kuko burya umukobwa ugaragara neza niwe uzaguhesha ishema mu bandi kandi ndakubwiza ukuri unyizere azakubyarira abana beza.

Gusa hari impamvu buri mugabo wese agenewe kugira umukobwa mwiza, usibye ko buri mukobwa wese ari mwiza mu buryo bwe.

Izi akaba ari zimwe mu mpamvu 3 z’ingenzi wowe muhungu ugomba kandi waremewe gukunda umukobwa mwiza.

1. bizagufasha kugira ubuzima burimo ibyishimo.

Kubana n’umukunzi ufite isura nziza nibyo bizarinda kamere yawe gutekereza nabi wowe numugira bizagufasha guhora utekereza ibintu byubaka kandi bikomeza umubano ndetse n’imishinga yanyu yose,umugore mwiza azagutera ibyishimo ndetse n’icyizere muri byose.

2. Umugore mwiza agaragaza isura yawe nyayo mu muryango mugari w’abantu.

Burya umugore mwiza ku mubiri no mu bikorwa niwe ubasha kwerekana ko uzi guhitamo neza kandi urumuri rw’ibikorwa bye byiza bigeretseho isura irangaza benshi nibyo byerekana ko no mu rukundo rwanyu cyangwa se mu rugo rwanyu mubanye neza cyane,kandi uyu mukobwa cyangwa umugore niwe uzabasha kukugenera icyubahiro cyawe.

3. Waremewe kwishima.

Ntabwo buriya ukeneye kwinjiza mu buzima bwawe umuntu uguhunza ibyishimo wisanganiwe kuko usanzwe uri umugabo w’ibyishimo , ukeneye umukunzi ubereye kandi uhura n’ibyishimo nawe ufite. Nta wundi wabasha ibyo rero usibye umukobwa ufite uburanga bw’umubiri, ubw’umutima kandi azi ubwenge. Abakobwa beza ntibakagukange.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU