Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Umuhanzikazi Butera Knowless ndetse n’umubyinnyi Sherrie Silver bahagarariye u Rwanda mu bahataniye ibihembo ngarukamwaka bya AFRIMMA.

Bamwe mu byamamare nyarwanda bahatanye mu bihembo bya AFRIMMA 2019
Knowless ahatanye mu cyiciro cy’abagore bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba

Ibirori bya African Music Magazine Music Awards (AFRIMMA) bitegurwa n’abanyafurika baba muri America, bikaba bifite umwihariko wo kuba aribyo bihembo rukumbi bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika harebwe ibyiciro byose, haba abakorera umuziki kuri uyu mugabane no hanze kandi mu ngeri zose nka Afrobeat, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Highlife, Kwaito, Lingal, Soukous n’izindi njyana.

Kuri ubu, hasohotse urutonde rw’abahanzi n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye bazahatanira ibi bihembo biteganyijwe kuzatangwa mu kwezi kw’Ukwakira 2019 mu mujyi Texas ahazwi nka House of Blue Dallas.

Umuhanzi The Ben ahatanye mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere aho ahanganye na Diamond Platnumz, Ali Kiba, Harmonize, Djuma Jux, Rayvanny na Ommy Dimpoz bo muri Tanzania, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Nyanshiski na Khaligraph Jones bo muri Kenya.

Umuhanzikazi Butera Knowles ari mu cyiciro cy’abagore bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, aho ahanganye na Vika, Sheebah Karungi, Rema Namakula na Juliana Kanyomozi bo muri Uganda, Fena Gitu, Akothee na Victoria Kimani bo muri Kenya ndetse na Vanessa Mdee na Nandy bo muri Tanzania .

Mu gihe umubyinnyi Sherrie Silver yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku mugabane wa Afurika yose aho ahatanye na Kaffy Dance Queen [Nigeria], The Grove [Angola], Manuel Canza Laurenzo [Angola], Ghetto Triplet Kids [Uganda)] Izzy Odigie [Nigeria] Bajuni [Tanzania Rabbit] Crew 255 [Tanzania] na The Team [Angola].

Umuhanzi The Ben ahatanye mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere
Bamwe mu byamamare nyarwanda bahatanye mu bihembo bya AFRIMMA 2019
Knowless ahatanye mu cyiciro cy’abagore bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba
Umubyinnyi Sherrie Silver yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku mugabane wa Afurika yose

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU