Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo umunyamakuru Angeli Mutabaruka yatangaje ko Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yafatanwe urumogi gusa ukuri  nuko ibyo ari ikinyoma ndetse ngo Nsengiyumva François  ameze neza.

Benshi batunguwe n’ikinyoma cyakwirakwijwe ko Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yafatanwe urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo umunyamakuru uzwi nka Angeli Mutabaruka yanditse ubutumwa abunyujije kuri konti ye ya Twitter avuga ko Igisupusupu [Aha yavugaga umuhanzi Nsengiyumva] yafunzwe azira kuba yafatanwe urumogi.

Yagize ati ”Breaking : Igisupusupu cyafatanwe urumogi gihita gitabwa muri yombi …..”

Benshi batunguwe n’ikinyoma cyakwirakwijwe ko Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yafatanwe urumogi

Benshi mu bamukurikira kuri Twitter baguye mu kantu ndetse batangira kwibaza niba koko ibi yavuze aribyo. Ubu butumwa bwatangiye ugenda bukwirakwizwa ahantu hatandukanye nko kuri Instagram, Whats App n’ahandi

Touchrwanda tukimenya aya makuru twahise tuvugana n’umwe mu bantu bahora hafi ya Nsengiyumva François  maze atubwira ko byabatunguye nabo batazi aho uyu mugabo Angeli yabikuye gusa aduhishurira ko Nsengiyumva ameze neza ndetse ko ari mu kazi mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati ”Nanjye byanunguye kubona iriya nyandiko ivuga ko afunzwe kandi ntakibazo gihari [..] Nsengiyumva ameze neza ntakibazo kandi ari mu kazi.”

Yaboneyeho kutubwira ko niba dukeneye amakuru arambuye twaza kuvugisha Umujyanama mukuru wa Nsengiyumva ariwe Alain Mukurarinda gusa kubw’amahirwe macye twasanze telephone ye itari ku murongo.

Urwego ry’igihugu rw’ubugenzacyaha ’RIB’ narwo rukaba rwanyomoje aya makuru binyuze kuri Twitter aho rwavuze ko ayo makuru ari ibihuha atari yo, rukaba rwasubizaga umuntu wari wavuze ko uyu muhanzi yatawe muri yombi ariko polisi na RIB zikaba zitarabyemeza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU