Umuherwe Bill Gates yatangaje ko yifuza gutanga za miliyoni z’amafaranga mu rwego rwo kugirango bohereje amabuye menshi n’umukungugu mu kirere mu rwego rwo guhashya ubushyuhe buri ku kigero cyo hejuru.

Ubushakashatse buherutse gukorwa na Kaminuza ya Harvard bwagaragaje ko mu myaka micye iri imbere hashobora kubaho imihindagurikire y’ikirere idasanzwe [global warming ] aho ishobora kuzahitana umubare mu nini w’abatuye ku isi bitewe n’ikirere uburyo kimaze guhindana.

Abakoze ubu bushakashatsi bakomeje bavuga ko iyi mihindagurikire y’ikirere izaterwa ahanini n’imyuka mibi yoherezwa mu kirere igahumanya ikirere bityo  bikaba bishobora giteza ibirimo ubushyuhe bwinshi buturutse ku zuba ngo kuko iyo myuka yamaze kugira ingaruka mbi ku kayungirizo dukingiriza izuba kuko ngo ubu turi kugenda dushyiraho ku buryo ntagikozwe izuba ryakotsa abatuye Isi .

Mu 1991 ubwo habaga ibi biza

Aba banyeshuri bo muri ino kaminuza bakomeje bavuga ko hari kwigwa uburyo bwo kugirango ibi biza bishakirwe umuti mu maguru mashya aho babonye ko bashobora kohereza ikintu kizakumira iyo mirasire y’izuba izaba yamaze kuba myinsi ikangiza akayungirizo k’izuba.

Mu bintu byashyizwe ku isonga mu bishobora kurwana iyi mihindagurikire y’ikirere ngo bashobora kwifashisha ama miliyoni y’amabuye n’imikungugu bikoherezwa mu kirere bityo bikazarinda ya mirasire y’izuba kurasa cyane ku buryo yagera ku Isi.

Baboneyeho kuvuga ko ayo mabuye n’imikungugu bizashyirwa ahagana hagati na hati y’ikirere n’isi ahagana mu biro metero 12 uvuye ku isi .Umuherwe Bill Gates yaboneyeho kuvuga ko kuri ubu ari kurebera hamwe n’aba banyeshuri bga muri Harvard University icyakorwa .

Ngo mu buryo bwo gusuzuma niba koko ibi byatekerejweho bizakorwa ngo bizabatwara akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 3 z’amadorali ngo nyuma ni babona inzozi zabo zibaye impamo nibwo bazigira hamwe icyakorwa kirambye mu rwego rwo kwirindi ibi biza bizibasira abatuye isi.

Abanyeshuri bongeye guhishura ko ibi bintu byigeze kubaho mu mwaka wa 1991 aho byahitanye abantu barenga 700 maze bisiga abantu ibihumbi 200,000 batagira aho ba baba. Ngo izi mpinduka ntizagarukira mu bihugu byo hanze gusa ngo kuko na Afurika nayo bigomba kuzahagera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU