Buri mwaka tariki ya 06 Kanama, Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017 yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yujuje imyaka 21 ishize abonye izuba.

Queen Kalimpinya n’umwari wamenyekaniye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, benshi bakaba baramukundiye ikimero cye ndetse n’ubuhanga yagaragaje muri iri rushanwa, tutibagiwe n’inyogosho ye yavugishije abatari bake.

Bimwe mubyo wamenya kuri Miss Queen Kalimpinya wizihije isabukuru y’amavuko
Inyogosho ya Kalimpinya ikunzwe na benshi

Kalimpinya wujuje imyaka 21 ubusanzwe avuka mu muryango w’abana batanu, akaba ari we bucura. Kuva mu kiburamwaka kugeza mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yize mu kigo cya APACOPE. Umwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza, yayize mu Cyahafi (Cyahafi Primary school).

Icyiciro rusange cy’ayisumbuye, yize muri St Aloys Rwamagana hanyuma kuva muwa kane kugeza mu wa 6 w’ayisumbuye akaba yarize mu kigo cya Lycee de Kigali mu ishami ry’imibare, icungamutungo n’ubumenyi bw’isi (MEG).

Kalimpinya ni umukristo wavutse ubwa kabiri(yarabatijwe), asengera kuri Noble Family Church na Women Foundation Ministries, akaba atuye mu Cyahafi ho mu karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro yigeze kugirana na Touchrwanda mu minsi yashize, Kalimpinya yavuze ko ikintu cya mbere yanga mu buzima bwe ari akarengane, mu gihe icyo akunda cyane ari ukubona abantu bishimye.

Bimwe mubyo wamenya kuri Miss Queen Kalimpinya wizihije isabukuru y’amavuko
Miss Kalimpinya Queen n’igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU