Umusore w’imyaka 16 wari ukiri mu mashuli yisumbuye kandi ari n’umuhanga cyane, yishe umuryango we wose, nyina umubyara, barumuna be, sekuru na nyirakuru, aho abishe abatemesheje ishoka.

BIRABABAJE: Umusore yishe umuryango we wose abatemesheje ishoka arangije ariyahura

Aya mahano yabereye ahitwa Patrikeevo, mu burengerazuba bw’ Uburusiya, aho uyu musorw Timur Kimaletdinov, w’imyaka 16, yishe yatemye nyina Marina, barumuna be babiri b’impanga bari bafite imyaka ine gusa, ndetse na sekuru na nyirakuru be.

Uyu musore wari umuhanga cyane kuko ngo yatsindaga amarushanwa yose yo mu gace yari bari batuyemo, yakoze aya mahano kuri iki cyumweru gishize arangije yurira umunara wa telefone arasimbuka nawe ahita apfa.

Mu nyandiko yasize yanditse nyuma yo kwica umuryango we, Timur Kimaletdinov, yavuze ko yakundaga umuryango we, cyane cyane , sekuru Viktor w’imyaka 66 na nyirakuru Lidia wari ufite imyaka 69, aho yavuze ko yabishe kugirango bababazwa n’urupfu rw’abana babo aribo babyeyi be.

Nubwo abandi yabishe bakiryamye, nyina umubyara na sekuru babanje kugerageza kumurwanya ariko birangira nabo abatemaguye arabica.

Timur kandi yasize ubutumwa kuri telefone y’incuti ye yitwa Evgeny, amubwira ko byari byoroshye kubica (“it had been “easy” to kill them”).

Abaturanyi nibo babonye imirambo y’uyu muryango, yose n’ibiteme by’ishoka, nyuma yo gukemanga impamvu ba sekuru batabonetse mu murima waba w’imboga nkuko byari bimenyerewe.

Polisi ikaba iri gushakisha no kumenya impamvu yaba yarateye uyu musore gukora aya mahano, umwe mu ncuti akaba avuga ko uyu musore yishe umuryango we wose kubera ko yari afite ishyari ry’uko nyina yamaraga igihe ari kumwe na barumuna be babiri b’impanga.

Timur na nyina umubyara Marina
Umusore yishe umuryango we wose abatemesheje ishoka arangije ariyahura
Ishoka Timur yakoresheje yica umuryango we
Barumuna be b’impanga nabo yarabatemaguye arabica
Nyirakuru Lidia ibumoso, na Sekuru Viktor, iburyo nabo yarabishe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU