Umuhanzi w’ikimenyabose mu karere ka Africa y’iburasirazuba, Diamond Platnumz yamaze gusesekara mu mujyi wa Kigali aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya Iwacu Muzika Festival kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019.

Breaking: Diamond Platnumz yamaze gusesekara I Kigali

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2019 nibwo Diamond Platnumz aherekejwe n’umujyanama we ndetse n’itsinda risanzwe rimufasha mu bikorwa bya Muzika basesekaye mu mujyi wa Kigali, bakaba bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa EAP ariwe Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

Biteganyijwe ko Diamond agiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru muri iki gitondo, hanyuma akaza kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi aho afite igitaramo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, akaza kugaruka I Kigali agataramira abanyarwanda hasozwa Iwacu Muzika Festival.

Diamond yamaze gusesekara i Kigali

Reka tubibutse ko mu bahanzi bazafatanya na Diamond harimo Intore Masamba, Bruce Melodie, Umuraperi Bulldog, Safi, Queen Cha, Marina, Sintex, Amalon, Bushali ndetse na Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu. Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5000 ahasanzwe, ibihumbi 15,000 muri VIP kubaguze amatike mbere, ndetse n’ibihumbi 20,000 muri VIP ku bantu bazagura amatike ku munsi nyirizina w’igitaramo.

Breaking: Diamond Platnumz yamaze gusesekara I Kigali

Breaking: Diamond Platnumz yamaze gusesekara I Kigali

Breaking: Diamond Platnumz yamaze gusesekara I Kigali

Breaking: Diamond Platnumz yamaze gusesekara I Kigali

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU