Abanyeshuri bo mu kigo cya EPM Buganza biciriyeho imyenda y’ishuri bajya no kwishimana ku mazi mu birorori by’abarangije amashuri, bakoreramo amarorerwa

Burundi: Abanyeshuri biciriyeho imyenda y'ishuri bari mu maboko ya Police

Kubera imyitwarire mibi ndetse no gukoza isoni icyo kigo cy’ishuri bigagaho  cya EPM, aba banyeshuli biciriyeho imyenda basabiwe igihano cyo kutazabona impamyabumenyi zabo bitewe nibyo bikorwa bibi bakoze.

Burundi: Abanyeshuri biciriyeho imyenda y'ishuri bari mu maboko ya Police

Aba banyeshuri  icyabateye guca imyenda y’ishuri, ni nyuma yuko bakoze ikizamini cya Leta cy’amashuri y’isumbuye bumva ko batazongera kwambara iyo myenda kuko bazahita bajya mu mashuri ya kaminuza.

Burundi: Abanyeshuri biciriyeho imyenda y'ishuri bari mu maboko ya Police

Abatangije icyo gikorwa kigayitse barimo Ndayikengurukiye Innocent, Ndizeye Bienvenu,  na Nizigama Enock ndetse umwe muribo akaba yarabikoreye muri salle nyuma gato yo gutanga ibyo yari yakoreyeho ubwo yari mu kizamini bari mu maboko ya Police.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU