Mu gihe cy’amezi abiri ashize, inzu zikoreramo ishyaka ritavuga rumwe na Leta mu Burundi, CNL zirenga icumi hirya no hino mu gihugu zimaze gutwikwa cyangwa gusigwa amazirantoki nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’iri shyaka.

Burundi: Amazirantoki yasizwe ku nzu ikoreramo ishyaka ritavuga rumwe na Leta, CNL

Umuvugizi w’ishyaka riharanira ubwishyira ukizana CNL, Therence Manirambona, yavuze ko abantu bataramenyekanye baherutse kwangiza ibiro by’ishyaka ryabo biherereye mu gace ka Gatete mu karere ka Rumonge.

Manirabona yatangaje ko gusiga amazirantoki ku biro ari bimwe mu bikorwa byo guca intege demokarasi no gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta mu gihe hategerejwe amatora mu 2020.

Therence Manirambona yagize ati “Gusiga amazirantoki ibiro byacu ni urwango rurenze ubwenge bwa muntu. Ibi bikorwa bifite aho bihuriye na politiki kuko hari abumva ko CNL itagira ibiro mu duce tumwe na tumwe bayobora.”

Mu kwezi gushize, abacukumbuzi ba Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira uburenganzira bwa muntu basohoye raporo igaragaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa abatavuga rumwe na Leta mu Burundi.

Leta y’u Burundi yamaganye iyo raporo, ivuga ko yuzuyemo ibinyoma, nkuko ikinyamakuru The East African cyabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU