Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko atari byiza gufata iby’ahandi byose kuko byose siko aba ari byiza ndetse ko rukwiye kumenya kurwanira igihugu cyarwo, rukumva ko nta muntu n’umwe ukwiriye kurutegeka icyo gukora gitandukanye n’amahitamo yarwo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama,muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Muri iki kiganiro perezida Kagame yahaye impanuro urubyiruko, aho yakomoje ku myitwarire ikwiye kururanga aho yarusabye kutarangamira imico y’ahandi ahubwo rugatsimbarara ku ndangagaciro nyarwanda.

Aha yifashishije urugero ku nka, avuga ko n’iyo iri kurisha itarya ibyatsi byose ahubwo itoranya ibyiza, ibindi ikabica hejuru.

Ati “Burya n’iyo inka irisha, ntabwo irya buri cyatsi cyose, iratoranya. Uko igenda irisha, irisha ubwoko bumwe, ibifite amahwa irabyirinda. Ntabwo igenda iyabira buri kimwe cyose cy’icyatsi, iratoranya. Abato, mukeneye guhitamo ikibubaka ubwanyu, ndetse n’ikibafasha kubaka umuryango, ntabwo mufata buri kimwe cyose.”

Perezida Kagame yakomeje abwira urubyiruko ko mu gihe rudashyize mu mitekerereze yarwo kumva ko nta muntu ukwiye kurutekerereza ikiri icyiza, ntacyo ibiganiro rwagize uyu munsi byaba bimaze.

Ati “Niba tudashyize mu ntekerezo zacu ko ibi bintu byose dushaka kugeraho, turi gukora, dushaka gukora, ari byiza kuri twe, ntabwo turi gukora ibi kuko dushaka gushimisha uwo ariwe wese kandi dufite ubwo burenganzira , niba tutabikoze ibyo twaganiriye hano bizata agaciro, bizaba imfabusa.

Aha niho yahereye avuga ko hari byinshi u Rwanda rukwiye gukora kandi rurangamiye, ariko ko rudashobora gukora ibigendanye n’ugushaka kw’abandi.

Ati “Turacyari kure y’aho twifuza, ariko ntidushaka kuba aho abandi bifuza ko tuba”.

Ni mu biganiro byahawe izina rya ‘MeetThePresident’ aho urubyiruko rusaga 3000 rwo mu Rwanda no mu mahanga rwahuriye hamwe, rwakereye kuganira na Perezida Kagame.Ibi biganiro bikaba byahawe Insanganyamatsiko yitwa ‘Igihango cy’Urungano’ .

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU