Umuhanzi SITI TRUE KARIGOMBE afatanyije n’itsinda rya symphony bamuritse indirimbo nshya Sandra ya SITI TRUE KARIGOMBE yasohokanye n’amashusho yayo.

Byari ibicika mu gitaramo cyo ku murika indirimbo nshya ya SITI TRUE KARIGOMBE

Mu gitaramo cyabaye ku wa kane i Tariki 8 Kanama 2019 mu ijoro rya cyeye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko kwa Jules niho hari hataramiye abakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuhanzi Siti True Karigombe n’itsinda ricuranga rizwi ku izina rya SYMPHONY ryiganjemo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo.

Byari ibicika mu gitaramo cyo ku murika indirimbo nshya ya SITI TRUE KARIGOMBE
Kwa Jules niho hari hataramiye abakunzi b’umuziki wa Siti True Karigombe

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bataramiwe n’umuhanzi SITI TRUE KARIGOMBE wacurangiwe n’itsinda rya SYMPHONY ririmo bagenzi be bahoze bigana ku ishuri ryo Ku NYUNDO .

SITI TRUE KARIGOMBE ni umuraperi nyarwanda wize mu ishuri ry’ umuziki ryo ku NYUNDO guhera mu mwaka wa 2014 kugeza 2016, uyu muhanzi afite umwihariko wo kuvanga ikivugo mu Kinyarwanda na HipHop ndetse n’injyana Gakondo. SITI TRUE KARIGOMBE benshi bamuzi ku rubyiniriro (stage) afasha icyamamare mu Rwanda RIDERMAN  mu ndirimbo ze.

Byari ibicika mu gitaramo cyo ku murika indirimbo nshya ya SITI TRUE KARIGOMBE
SITI TRUE KARIGOMBE afite umwihariko wo kuvanga ikivugo mu Kinyarwanda na HipHop

Mukiganiro na Touchrwanda.com SITI TRUE KARIGOMBE yagize ati;” Mukumurika video yanjye ya kabiri kwa julres byagenze neza abantu bari beshyi,  mbonereho gubashimira mbikuye kumutima umuntu wese waje gushyigikira njye karigombe na symphony, kandi ndashira Mc Tino byimazeyo kuba yaje kunshyigikira” .

Byari ibicika mu gitaramo cyo ku murika indirimbo nshya ya SITI TRUE KARIGOMBE

SITI TRUE KARIGOMBE akaba amaze gukora indirimbo eshanu(5) zamajwi(audio) nizamashusho(video) ebyiri arizo:

NEVER GIVE UP

KIGALI PARTY

MUDUHE INZIRA feat BULL DOGG,MAN Martin

URUDASHOBOKA feat Neema Rehema{ Audio and Video }

Amashusho y’indirimbo nshya y’umuhanzi SITI TRUE KARIGOMBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU