California muri USA umusore witwa Rodolfo Montoya yatawe muri yombi nyuma yuko umugambi mubisha yari afite wo kurasa bagenzi be bakorana uburijwemo.

California: Umukozi yafatanwe intwaro ashaka guhitana abarimo n’abayobozi ba hoteli

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse inkuru ivuga ko umusore witwa Rodolfo Montoya w’imyaka 37 wakoraga ahitwa muri the Long Beach Marriott yatawe muri yombi nyuma yuko asanganwe intwaro nyinshi yari kwifashisha arasa abakozi bagenzi be bakorana.

Uyu musore kuri ubu ufungiye iwabo ahitwa Huntington Beach polisi yo muri California yatangaje ko uyu musore yasanganywe intwaro zirimo imbunda no zigendanwa ndetse n’imbunda nini zifite n’amasasu yazo menshi ndetse n’ibikoresho  biturika birimo  grenade .

Polisi yavuze ko mbere yuko ibi biba yu musore yari yabwiye abo bakorana ko azabarasa gusa ngo mu ipererza ryakozwe byagaragaye ko yashakaga kwiyegurira imitungo yiyi hoteli .Ngo bamwe mu bakozi bisanzwe ahantu hamwe bose bafashwe gusa umwe mu bahise babimenya yahise ahamagara abayobozi bo hejuru niko guhamagara polisi uyu musore ahita atabwa muri yombi.

Umukozi yafatanwe intwaro ashaka guhitana abarimo n’abayobozi ba hoteli

Inzego z’umutekano zavuze ko zitazi neza aho uyu mugabo yavanye intwaro ndetse batangajwe nuko uyu musore na cyaha na kimwe ashinjwa cy’ubugizi bwa nabi , Kuri ubu uyu musore akurikiranweho icyaha cyo gutunga imbunda nta burenganzira abifitiye.

Biteganyijwe ko uyu musore aratangira guhatwa ibibazo kuri uyu wa Gatatu aho inzego z’umutekano zimaze igihe cy’iminsi 3 zirindi iyi hoteli aho bikekwa ko uyu mugabo ashobora kuba afite akandi gatsiko k’abagizi ba nabi bakorana.

California: Umukozi yafatanwe intwaro ashaka guhitana abarimo n’abayobozi ba hoteli

California: Umukozi yafatanwe intwaro ashaka guhitana abarimo n’abayobozi ba hoteli

Umukozi yafatanwe intwaro ashaka guhitana abarimo n’abayobozi ba hoteli

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU