Mu rwego rwo gukundisha Umuco nyarwanda, gukoresha neza Ururimi rw’Ikinyarwanda abana barererwa muri Camp Kigali, kuri uyu wa 29 Kanama 2019 nibwo muri iki kigo bizihije Umuganura binyuze mubyo batozwa buri munsi.

Camp Kigali bizihije ibirori by’Umuganura byitabiriwe na Mwiseneza Josiane

N’umuhango wari witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Miss Popularity wa 2019 Mwiseneza Josiane, uhagarariye ababyeyi bahererera Twahirwa Shahidi Timothee, umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Nyarugenge Munezero Eduard, ndetse n’Ababyeyi baharerera.

Muri ibyo birori byari binogeye ijisho byitabiriwe n’abatari bake, abanyeshuli bakoze umutambagiro ushimishije ndetse haba Imivugo, udukino, Imbyino ndetse n’indirimbo zigaruka byimbitse k’Umuco Nyarwanda.

Abana bo mu kiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye bari bahuye, barasangira, baraganura bishimira umusaruro bagezeho aho baboneyeho no Kuganuza Umwana mugenzi wabo utarabashije kugira umusaruro mwiza kubera ikibazo cy’uburwayi.

Abanyeshuli bahawe kandi impanuro n’abantu batandukanye barimo umuyobozi w’ikigo, ndetse n’umuyobozi w’uburezi, aho bibukije aba bana ko ari Umuco kandi ko byahozeho na cyera ko abanyarwanda bahuraga bakaganura bishimira Umusaruro bagezeho wavuye mugukora cyane ndetse no gushyira hamwe, bakabikora murukundo, ndetse no gukunda Igihugu bityo ko nabo ari umwanya wo kwisuzuma bakareba umusaruro bagize mu myigire dore ko ariko kazi kabo.

AMWE MU MAFOTO YUKO ICYO GIKORWA  MURI CAMP KIGALI CYARI KIFASHE:

bizihije ibirori by’Umuganura byitabiriwe na Mwiseneza Josiane

AMWE MU MAFOTO YUKO ICYO GIKORWA CYARI KIFASHE

Camp Kigali bizihije ibirori by’Umuganura byitabiriwe na Mwiseneza Josiane

Camp Kigali bizihije ibirori by’Umuganura byitabiriwe na Mwiseneza Josiane

AMWE MU MAFOTO YUKO ICYO GIKORWA CYARI KIFASHE

Camp Kigali bizihije ibirori by’Umuganura byitabiriwe na Mwiseneza Josiane

Camp Kigali bizihije ibirori by’Umuganura byitabiriwe na Mwiseneza Josiane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU