Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo yatangarije TV1 yo muri Portugal ko ashimira cyane Lionel Messi bahora bahanganye ndetse avuga mu gihe kiri imbere bazahura bagasangira.

Cristiano Ronaldo yashimiye Lionel Messi anamusaba ko bazahura bagasangira

Aba bakinnyi bombi basangiye kuba banganya Ballon d’Or 5 ndetse bakaba bamaze imyaka 10 bayoboye isi ya ruhago, bagiye batuma benshi bajya impaka z’urudaca ku muhanga kurusha undi bikarangira rubuze gica.

Cristiano Ronaldo uri kuvuga ukuri kwinshi muri iyi minsi, yatangaje ko kuba yarabaye umukinnyi ukomeye cyane mu gihe cy’imyaka 10 ishize abikesha ihangana  hagati ye na Lionel Messi ndetse ngo atekereza ko na Messi ariko bimeze.

Yagize ati “Sinshidikanya ko Messi yangize umukinnyi ukomeye kandi nanjye natumye biba uko kuri we.Iyo Ntwaye ibikombe biramubabaza kandi nanjye nuko iyo ari gutsinda cyane.Nishimira ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru.Yavuze ko byamubabaje kuba naravuye muri Espagne kandi n’ubukeba bwacu yakundaga.”

Cristiano Ronaldo yashimiye Lionel Messi anamusaba ko bazahura bagasangira

Yakomeje agira ati: “Ni ubukeba bwiza ariko sibwo bwonyine. Michael Jordan yagize benshi bari bahanganye muri Basketball, Ayrton Senna na Alain Prost barahanganaga muri Formula 1.Icyo bose bari bahuriyeho n’ubukeba bwiza.”

Ronaldo abajijwe ku mubano hagati ye na Messi yagize ati “Mfitanye imibanire myiza ya kinyamwuga na Messi kuko twasangiye byinshi mu myaka 15.Ntabwo turasangira ifunguro ariko sinumva impamvu tutazabikora mu gihe kiri imbere.Nta kibazo mbibonamo.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko guhangana kwe na Messi kwabagize ibihangange ndetse amusaba ko bazahura bagasangira
Cristiano Ronaldo yavuze ko guhangana kwe na Messi kwabagize ibihangange ndetse amusaba ko bazahura bagasangira

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU