Hashize iminsi hatutumba intambara mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi mu gihugu cya Tanzania, Harmonize wari nka numero ya Kabiri nyuma ya Diamond yamaze gutandukana n’iyi nzu ndetse yiteguye guhangana nabo ahasize, Diamond we umujinya wamurenze.

Diamond na Harmonize bararebana ayingwe kuri ubu

Mu magambo yeruye Harmonize yatangarije ikinyamakuru cya Bongo 5 ko yamaze gusezera muri Wasafi kandi ko nta cyubahiro abagomba, yagize ati ” niteguye guhangana na Wasafi namaze gusezera kandi ndakeka n’abandi bari buvemo kuko twese twanze agasuzuguro nta yindi mpamvu yatumye mvamo, nta cyubahiro ngomba Diamond kuko ni umuhanzi nkaba undi, nagume hamwe duhangane.”

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Fm mu kiganiro Block 89, Sallam yemeje ko umuhanzi Harmonize atakiri muri Wasafi. yagize ati “Ikintu cyadushimishije ni ukubona umuntu wahagaze agakurikiza amategeko ubundi akabona ko igihe kigeze ngo ahitemo kugenda, mu gihe abona hari bintu bitamushimishije, yabona hari ibyo yakora bindi bikamuteza imbere”.

Diamond mu kiganiro aheruka gutanga nyuma y’ibitaramo ari gukora azenguruka igihugu cya Tanzania yavuze ko ntacyo bimubwiye kuba abahanzi bagenda

Yagize atio ”Nabandi bashaka bamukurikire n’ubundi ntacyo batwinjiriza si ubwa mbere waba ubonye umwana wihakana umubyeyi kandi yaramuhaye buri kimwe cyose akenera mu buzima, n’abandi.”

Ibi bibazo bjya gutangira byahereye ku ndirimbo ‘Inama’ aho Diamond akomoza ko umurinzi we yirukanishijwe na Harmonize kubera ifuhe.

Icyo gihe byavugwaga ko uyu murinzi yaba aryamana na Sarah, umukunzi wa Harmonize. Nyuma y’ibi ngo ntibongeye kurebana neza cyane, ndetse aho Wasafi Festival itangiriye, Harmonize yanga kuyitabira.

Kuri ubu Harmonize yamaze gutangiza Lebel ye yise Kunde Gang, ndetse biravugwa ko umuhanzi Lava Lava yamaze kumusanga muri iyi lebel cyane ko nawe ari mu bahanzi batari kujya mu bitaramo bya Wasafi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU