Umukunzi wa Diamond Platnumz Tanasha Donna ugiye kwibaruka umwana we wa mbere mu minsi mike iri imbere yakorewe ibirori by’agatangaza byo kwitegura mwanabimenyerewe nka Baby shower.

Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we Tanasha Donna ibirori by'agatangaza - Baby shower

Mu mezi make ashize nibwo Diamond na Tanasha bashyize hanze amakuru y’uko bitegura kubyara umwana w’umuhungu, ariyo mpamvu aba bombi baraye bagaragaye muri ibi birori byo kwitegura uyu mwana bya Baby Shower.

Kuri uyu wa 22 nibwo Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we Tanasha Donna ibi birori, aho byabereye hakaba hari hatatwe bifashishije imyenda y’impinja, ibikinisho ndetse n’ibindi bikoresho by’abana.  Mu babyitabiriye, mama wa Diamond, nyirakuru ndetse n’inshuti ze za hafi bari babucyereye.

Baby shower

Ni ubwa mbere Diamond Platnumz akoreye ikirori cya Baby shower umwe mu bakunzi be dore ko yabyaranye n’abandi bakobwa barimo Zari Hassan na Hamisa Mobetto ariko nta birori yabakoreye.

Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we Tanasha Donna ibirori by'agatangaza

Diamond Platnumz yakoreye umukunzi we Tanasha Donna ibirori by'agatangaza

Baby shower

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU