Diamond yavuze ko inkuru ivuga ku itandukana rye na Harmonize ari inkuru nshyashya mu matwi ye ndetse ko agiye kuyikurikiranira hafi.

Diamond yagize icyo avuga ku itandukana rye na Harmonize

Umuhanzi Diamond kuri ubu uri mu bitaramo bitandukanye harimo nicyo azakorera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze abazwa byinshi bitandanye birimo n’inkuru yasakajwe ko yatandukanye na Harmonize.

Yavuze ko iby’ itandukana rye na Harmonize ari bishya kuri we nubwo bimaze iminsi bivugwa cyane iwabo muri Tanzania.

Ati “Ibyo [gutandukana] ni wowe mbyumvanye, ntabwo mbizi, wasanga ari inkuru ibaye aka kanya ndaza kubikurikirana numve.’’

Twakwibtsa ko Diamond ariwe watumye izina rya Harmonize ryamamara kugeza aho ageze ubu. Yamufashe ari umwana w’umukene ufite impano amuha amahirwe yo kumukorera indirimbo zirakundwa kugera zino saha.

Harmonize ni umwe mu bahanzi rukumbi bashimira uyu mugabo kubera ubuzima bugoye azi yaciyemo aho kuri ubu amufata nk’umubyeyi be kubera ibintu byinshi amaze kumugezaho abikesha muzika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU