Diamond Platnumz uri mu bakunzwe cyane muri Afurika yabwiye abahanzi bo muri WASAFI bashaka gukurikira Harmonize ko imiryango ifunguye bakwigendera nyuma y’aho banze kwitabira ibitaramo yateguye bya Wasafi Festival 2019.

Diamond yasabye abahanzi bo muri Wasafi bashaka gukurikira Harmonize kugenda

Nyuma yo kugira ubwiru ko Harmonize yamaze kuva muri Wasafi, Diamond yashyize atangaza ko abahanzi bose basinye muri iyi nzu ye y’umuziki bashaka gukurikira Harmonize ko bagenda, ni nyuma yuko bamwe bamaze kwanga kwitabira igitaramo yateguye I Moshi.

Yagize “Kimwe na wa wundi wanze,abashaka nabo bagenda.Hari icyo bari kutwinjiriza ?.”

Harmonize wavuye muri Wasafi mu ibanga ashobora gukurikirwa na Lava Lava nawe utacyubaha gahunda ya boss we Diamond Platnumz ndetse nawe ngo yamaze kwigendera mu ibanga.

Harmonize yafashe umwanzuro wo kujya gushinga inzu ye itunganya umuziki inita ku bahanzi yise Konde Gang.

Hashize amezi 2 yose Harmonize atitabira ibitaramo bya Wasafi Festival bikorwa n’abahanzi bo muri Wasafi bazenguruka hirya no hino muri Tanzania no muri EAC.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU