Umuhanzi Diamond Platnumz uri I Kigali yakomoje ku mubano we ndetse n’umunyamidelikazi Shaddy Boo uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga wigeze kuvugwaho gukundana n’uyu muhanzi.

Diamond yavuze ku mubano we na Shaddy Boo

Mu gitondo cyo kuri wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2019 nibwo Diamond benshi bakunda kwita ‘Simba’ yasesekaye mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival giterejwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, gusa biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu ari burare aririmbiye mu gihugu cy’u Burundi akabona kugaruka I Kigali.

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Serena Hotel, aho yabajijwe ibibazo binyuranye byerekeranye n’umuziki we ndetse n’ubuzima bwe busanzwe.

Diamond n’umwe mu bahanzi bakunze kuvugwaho gukundana n’abakobwa benshi cyane mu karere k’Africa y’iburasirazuba, ndetse ubwo yakundaga kuza mu Rwanda yajyaga agaragara ari kumwe na Shaddy Boo bigatuma benshi bibaza ko bombi bari mu munyenga w’urukundo.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Diamond yabajijwe umubano we na Shaddy Boo maze asubiza avuga ko ‘Shaddy Boo ari umukobwa bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga nk’ibindi byamamare binyuranye, amutumira mu birori bigiye bitandukanye agenda ategura, bityo ngo kuriwe amufata nka Mushiki we ntawundi mubano wihariye bafitanye.”

Diamond yavuze ko nta mubano wihariye afitanye na Shaddy Boo

Mu minsi yashize, uyu muhanzi yigeze kuza I Kigali ndetse anatangaza ko yitegura kuzahagura inzu. Ubwo yabazwaga niba agifite igitekerezo cyo gutura mu Rwanda, Diamond yagize ati ‘YEGO.’

Diamond yavuze ku mubano we na Shaddy Boo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU