Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yerekanye ubudahangarwa ndetse n’igikundiro kidasanzwe afite mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Parikingi ya Sitade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019.

Diamond waherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2017 yeretswe urukundo n’abanyarwanda kuva akigera ku rubyiniro kugeza avuyeho. Nubwo nta Kinyarwanda cyinshi avuga, Diamond yavuze ati “Kigali Ndabakunda cyane.”

Abiganjemo urubyiruko ndetse n’abakobwa b’ikimero nibo bari baje kurwanira imyanya y’imbere ya Stage maze induru bayiha umunwa mu kwerekana ko bashyigikiye bikomeye uyu muhanzi.

Diamond yinjiranye imbaraga kuri Stage, nubwo byageze hagati akagaragara nkurushye
Uyu mugabo umaze gufata bugwate imitima ya benshi, yabwiye abanya Kigali ati ‘Ndabakunda cyane’

Mu miririmbire ye, Diamond yakoze itandukaniro n’abandi bahanzi kuko we yaririmbye Semi Live, mu gihe abandi baririmbaga Full Live. Indirimbo zirimo Tetema, Kanyanga, Inama, The One ziri muzo yehereyeho maze abafana barabyina karahava.

Nubwo yagaragara nk’umuntu urushye, Diamond yakomeje gushimisha abakunzi be yifashishije indirimbo ze zinyuranye nka Sarome, Mbagara, Fire Fire yakoranye na Tiwa Savage, Haleluyah yakoranye na Morgan Heritage n’izindi nyinshi.

Diamond ateruye umwana ukunda indirimbo ze wari wemeye kurara amajoro kugira ngo amubone

Kamwe mu dukoryo yakoze nuko yavuze ko abakobwa b’abanyarwanda bazwiho kubyina neza bazunguza ikibuno, maze ahita ahamagaza abakobwa bagera kuri batanu ku rubyiniro maze barawuceka, ndetse nawe akajya anyuzamo akababyinisha.

Diamond yahamagaje abakobwa b’abanyarwanda kugira ngo bamubyinire
Nawe yanyuzagamo akababyinisha
Diamond kandi yanahamagaje inshuti ye yari yagize isabukuru y’amavuko maze arayimwifuriza

Diamond yakomereje mu ndirimbo ze nka Marry me, Badoo, Ayiyola, Number One, Nana yakoranye Mr Flavour, African Beauty yakoranye na Omarion, Kibebe, I Like, Kwangwaru, Love you die yakoranye na Patorking, ndetse na Kainama yahuriyemo na Burnboy na Harmonize.

Ahagana ku isaha ya Saa 01:40 nibwo uyu muhanzi yasezeyeho abakunzi be, abashimira kubw’urukundo rudasanzwe bumugaragarije kuva igitaramo gitangiye kugeza gisojwe.

UKO ABANDI BAHANZI BITWAYE:

Mbere yo kwakira Diamond, DJ Marnaud yahawe akanya maze yerekana ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, aherekejwe n’umuhanzi DJ Pius ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi bagendaga bawunyuka.

Umunyempano Itahiwacu Bruce uzwi nka ‘Bruce Melody’ niwe muhanzi wakurikiye Igisupusupu ahagana ku isaha ya saa 23:00. Uyu musore ufite igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda yinjiye aririmba uduce duto tw’indirimbo zirimo ‘Twarayarangije na I am Back’ maze aboneraho no gusuhuza abakunzi be. Iyitwa Block niyo yahise akurikizaho, ayihererekesha iyitwa Tuza yakoranye na Allioni maze ahita aririmba ‘Ikinya’ nayo yakanyujijeho mu minsi yashize. Mbere yo kuririmba indirimbo ya nyuma ariyo ‘Ndumiwe’, Melody yabanje kubwira abantu ati ‘Nkora umuziki wa Danger kandi nizere ko namwe mubyemera.”

Ahagana Saa 22:30 umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abantu mu buryo budasanzwe, Nsengiyumva Francois benshi bakunda kwita ‘Igisupusupu’ niwe wahise aza ku rubyiniro. Uyu musaza ushyigikiwe bidasanzwe yinjiye kuri Stage ahita ahera ku yitwa ‘Icange’ iri muzo yakoze zigakundwa cyane. Nyuma y’iyi ndirimbo, yahise abwira abanyamujyi ati ngaho nimunyereke urukundo rwanyu muzamure ibiganza mu kirere mfate ifoto y’urwibutso, hanyuma ahita abaririmbira iyo yise ‘Rwagitima’ aheruka gushyira hanze maze asoreza ku yitwa ‘Mariya Jeanne’ benshi bazi nk’Igisupusupu.

Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bulldog niwe muhanzi waje kuri Stage nyuma ya Safi. Bulldog benshi bakunda kwita ‘Kemosabe’ ‘Double G’ n’andi mazina menshi yinjiye asuhuza abo yise ‘Abakoboyi’ bose maze ahita aririmba iyitwa HeforShe n’iyitwa ‘Nk’umusaza.’ Bulldog waje uherekejwe n’umusore witwa Doudou yahise aririmba ‘Cinema’ maze ashimira abafana ba Hip Hop.

Niyibikora Safi wahoze aririmba mu itsinda rya Urban Boyz niwe wahise uza kuri Stage ahagana ku isaha ya Saa 21:40. Safi yinjiye aririmba iyitwa ‘Kimwe Kimwe’ maze akurikizaho iyitwa ‘Nisamehe’ ariko bigeze ku gice cya Riderman, umuraperi Siti True Karigombe aba ariwe uza kumufasha kuririmbana. Safi yahise akurikizaho iyitwa Got IT yakoranye na Meddy maze asoreza mu yitwa Kontwari.

Umuhanzi Bushali niwe wakurikiye ku rubyiniro nyuma ya Masamba, akaba yaje aherekejwe n’itsinda ry’abaraperi babana muri Green Ferry. Aba basore bari mu baharawe cyane muri iyi minsi baririmbye indirimbo zirimo iyitwa KinyaTrap, Hama Hamwe, Nituebue, Kugasima n’izindi nyinshi.

Intore Masamba, umwe mu bahanzi b’abanyabigwi ndetse bubashywe cyane muri Muzika nyarwanda niwe wahise uza ku rubyiniro. Uyu mugabo weretswe urukundo n’imbaga yitabiriye iki gitaramo yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Kanjogera’ akurikizaho iyitwa Ihorere. Ubwo yageraga ku yitwa Nyaruguru, Masamba yahise azana ababyinnyi ba Kinyarwanda maze bamufasha kuwunyuka. Masamba yahise afatanya indirimbo eshatu arizo ‘Sisi we nyewe, Iyo mana dusenga irakomeye na Intsinzi’ maze abafana baranyurwa cyane.

Ahagana ku isaha ya Saa 21:00 ibintu byahise bihinduka kuko MC Buryohe yahise asimburwa n’abashyushyarugamba babiri bakomeye hano mu Rwanda aribo ‘Anita Pendo’ ndetse na MC Tino. Aba bombi bazwiho dutebya no gusetsa abantu bahise batangira gushimisha abafana bifashishije inkuru zisetsa bahorana. Anita Pendo yacishakagamo agaserereza Tino amubaza igihe azashakira umugore.

Anita numwe mu bashyushyarugamba bamaze kubaka izina hano mu Rwanda
MC Tino yazanye na Anita bahindura ibintu

Nyuma ya Amalon, ahagana ku isaha ya Saa 20:40 nibwo umuhanzikazi Mugemana Yvonne ukoresha amazina ya Queen Cha muri Muzika yaje ku rubyiniro. Uyu mwari uri mu bakunzwe mu ruhando rw’umuziki nyarwanda yinjiye abaza abanya Kigali niba bari tayali kubyinana nawe, maze ahita ahera kuyitwa ‘I Promise’, akurikizaho iyitwa ‘Twongere’ yakoranye na Bruce Melody. Queen Cha yakomeje aririmba agace gato k’indirimbo yitwa ‘Winner’ maze ayivanga na Remix yayo yakoreye ikipe ya Rayon Sport ari nako abaza aho abafana b’iyi kipe bari, maze akurikirazaho iyitwa ‘Gentleman’.

Umuhanzi Amalon uri mu bamaze gufata bugwate imitima y’abatari bake niwe waje kuri Stage nyuma ya Marina. Indirimbo z’uyu muhanzi hafi ya zose abantu bamaze kuzimenya dore ko bamufashaga kuziririmba ubona badategwa. Amalon yahereye ku yitwa Impanga, aririmba iyitwa Yambi, Derila asoreza mu yitwa Byakubaho.

Ku isaha ya Saa 19:50 nibwo umuhanzikazi Marina yari ageze kuri Stage. Uyu mukobwa yinjiye aririmba asuhuza abafana be ahita aririmba iyitwa Just Like That, akurikizaho iyitwa Niwowe, aririmba iyitwa ‘Marina’ maze asoreza muyo yise ‘Just Like Dat’.

Ahagana ku isaha ya saa 19:25 nibwo umuhanzi Kabera Arnold wiyita Sintex muri Muzika yari akandagije ikirenge kuri Stage. Uyu musore urimo kugenda yigarurira imitima y’abatagira ingano yinjiye aririmba indirimbo yitwa Superstar maze akurikizaho iyitwa Twifunze. Sintex yahise aboneraho gusuhuza abakunzi b’umuziki maze arababwira ati abankunda nimushyira ibiganza mu bicu turirimbane iyitwa You and I asoreza mu yitwa Byina. Mbere yo kuva ku rubyiniro, Sintex yabanje gushimira EAP kuba yaramutekerejeho ikamuha amahirwe yo kugaragara ku gitaramo gikomeye nk’icyi.

Sintex niwe muhanzi wabimburiye abandi

MC Buryohe usanzwe ushyushya ibitaramo niwe washyuhiye nicyuy’umunsi. Itorero Urukererezo naryo ryaje ku rubyiniro mbere kugira ngo ribe rishyushya abantu bifashishije imbyino za Kinyarwanda.

MC Buryohe niwe wayoboye iki gitaramo

Tubibutse ko Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo byasimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa aho bitandukaniye n’iri rushanwa nuko byo haririmbamo abahanzi batandukanye muri buri karere kandi batarushanwa. Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuya 22 Kamena 2019, icya kabiri kibera mu karere ka Rubavu , hakurikiraho akarere ka Huye ku itariki ya 13 Nyakanga 2019, ndetse no mu karere ka Ngoma kuya 20 Nyakanga.

AMAFOTO: Muhire Jason/Touchrwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU