Dj Bisoso uzwi mu Rwanda mu kuvanga umuziki akanakora kuri Televiziyo y’u Rwanda RBA yakoze ubukwe mu ibanga n’und mugore ukomoka I Burundi.

Dj Bisoso yakoze ubukwe mu ibanga

Hassan Sakubu uzwi nka DJ Bisoso mu kuvangavanga imiziki mu Rwanda yakoze ubukwe mu ibanga n’undi mugore ufite inkomoko I Burundi.

Ku gicamunsi cyejo kuwa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza Bisoso ari gukora ubukwe mu ibanga.

Bamwe mu bantu batashye ubu bukwe babwiye itangazamakuru ko ubukwe bwabo bwabereye i Gitega mu Burundi.

Dj Bisoso yakoze ubukwe mu ibanga

Ubu bukwe buje nyuma yahoo uyu mugabo yari asanzwe afite undi mugore mu Rwanda banabyaranye abana 3 nkuko amakuru atugeraho avuga ,Ikindi ngo Umugore basanzwe babana mu Rwanda, inshuti zabo zivuga ko bamaranye igihe kinini, bakaba basanzwe batuye mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU