Gukura si mu mubyimba gusa,  kuko iyo umukobwa agenda asatira imyaka 30, hari ibinti aba agomba kwitwararikaho kuko aba atangiye kubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo yayibonagamo mbere.

Dore ibintu 10 ugomba kwitwararikaho niba uri umukobwa urengeje imyaka 25 y'amavuko

Ni ibintu bitangaje kuba umuntu yakwinjira mu myaka 25 cyangwa 30 yitwara nk’uko yitwaraga mbere mu myaka ya za 20, igihe umuntu aba yuzuyemo uguhuzagurika n’amateka asekeje aranga abakiri abato.

Urubuga El Crema dukesha aya mabwiriza rugaragaza ibintu 10 umukobwa urengeje imyaka 25 aba agomba kumenya no kwitwararikaho kugira ngo yitandukanye n’ibyamuranze mu bwana bwe.

1. Kutita ku byo abantu bavuga

Umuntu uri gukura ntabwo atakaza umwanya mu byo abantu bamuvugaho, ahubwo yiga kuba uwo agomba kuba we ubwe. Iyo ubaho uko ugomba kubaho nibwo ubuzima buba bwiza kandi bukubereye, kurusha kwa kwita ku bakuvuga ngo ukunde ubashimishe.

2. Kumva ko utabereyeho kunezeza buri wese

Ntabwo umuntu yanezeza buri wese muri sosiyete ariko igihe cyose ufashe umwanzuro kandi ukumva ko ukubereye ntabwo ari ngombwa ko utanga ibisobanuro ngo abantu bumve ko uri mu kuri.

3. Kurekana n’inshuti mbi zitaguteza imbere

Iyo umuntu akiri muto hari ubwo aba yibaza uko byamugendekera aramutse arekanye n’inshuti ze bagendana, ariko uko ukura uba ugomba gufata imyanzuro yo kudakomezanya n’izo nshuti zidafite icyo zakungura usibye kugutesha igihe no kukuyobya.

4. Ntabwo uba ukwiye kujya mu rukundo rwo kwikinira

Mu myaka mito, kuba umuntu yaba ari mu rukundo n’umuntu badafitanye gahunda yo kuzarambana ahubwo ari ukugira ngo abe afite umukunzi baganira, basohokana cyangwa bagirana ibihe byiza nta cyo bitwaye. Kuri iyi myaka rero irenze 25, mu byo ugomba kwitwararikaho, ni byiza ko wabanza ugashishoza, wasanga urukundo werekezamo nta gahunda yarwo, ukabivamo hakiri kare utaratakaza umwanya wawe.

5. Kutigereranya n’abandi

Kukunda uwo uriwe, ukunde uko ubayeho ntuhore wigereranya n’abandi, muri macye wikunde nk’uko ijya kurisha ihera ku rugo. Iyo uhora wigereranya n’abandi usanga bigusubiza inyuma bikakwambura ibyishimo wakagombye kugira, kuko buri gihe uzasanga harimo abakuruta mu bushobozi no mu bwiza. Wikwifuza kuba uwo utariwe.

6. Kutihutira gushaka umugabo

Kuri iyi myaka usanga abakobwa bose baba bafite ibitekerezo byo kubaka urugo kuko babona abandi bagenzi babo nabo barimo kubikora. Ugomba gushaka kuko wumva ugejeje igihe muri wowe kandi wabonye uwo umutima wawe wifuza atari uko wumva ugiye gukora nk’ibyo abandi bakora kandi utarabona umuntu ukubereye muzasangira ibyishimo ubuziraherezo.

7. Kwiga kubabarira

Ntushobora kubohoka igihe cyose utababarira. Ushobora kuba warahuye n’ibikubabaza mu buzima busanzwe no mu rukundo ariko ntabwo wakira ibyo bikomere igihe utabashije kubabarira. Kugira ngo ubeho uri umuntu unezerewe ni uko wababarira abakubabaje bose.

8. Kugira umuco wo gufasha

Nta kintu cyiza kibaho nko kuba wabaho ufite abandi uha ibyishimo, igihe cyose witoje kubaho utanga, ufasha, biguha ibyishimo mu buzima bwawe kuko ubona n’abandi bishimye wabigizemo uruhare.

9. Kugira umuco wo kuzigama

Kugira umuco wo kuzigama ni ibintu by’ingenzi mu buzima kuri buri wese, cyane cyane iyo urengeje imyaka 25 kuko uba urimo gukura, ntabwo uba uzi uko ejo hazaza bizagenda, uko buzacya byifashe kandi udafite n’undi wazitabaza.

10. Urukundo ntabwo ari ukuba nyamwigendaho

Ugomba kumenya ko mu rukundo hari ibyo uba wifuza ku mukunzi wawe kandi nawe hari ibyo aba akwifuzaho. Ni ngombwa ko utaba nyamwigendaho nawe ntabe nyamwigendaho kugira ngo muhurize hagati mushobore kuzuzanya, nibwo muzarwubaka rugakomera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU