Niwowe gipesu cy’ishati yajye kuko ari wowe uyifunga ,Ese izina ryawe ni Google?kuko ufite ibyo nshaka byose ,umubiri wawe 70% byawo ni amazi najye nkaba inyota iyi ni umwe mu mito isekeje abasore bifashisha batereta abakobwa 

Dore imitoma 12 isekeje abasore bakunda kwifashisha batereta abakobwa

Ariko na none ushobora kuyibwira umukunzi wawe ugira ngo umusetse mu gihe yarakaye cyangwa yababaye,mbese bitewe n’ibihe arimo.

Iyi niyo mitoma isekeje ndetse inatangaje ikunzwe kuvugwa n’abahungu:

1.Ni wowe gipesu cy’ishati yajye kuko ari wowe uyifunga

2.umubiri wawe 70% byawo ni amazi najye nkaba inyota

3.Ese uri umunyamaji?kuko buri gihe iyo nkubonye abandi bose mpita mbabura

4.Ni wowe Filimi nshobora guhora ndeba nsubiramo

5.Ese waba uri Facebook!?, kuko nkunda ibyo mbonye byawe byose!

6.Ese izina ryawe ni Google?kuko ufite ibyo nshaka byose

7.Ese wantiza telephone yawe?nabwiye uwahoze ari umukunzi wajye ko nimbona umwiza nzamuhamagara.

8.Jye iyo turi kumwe mba mbona isi yabaye iyacu twembi gusa.

9.Nuba amazi jye nzaba Ifi,kandi nuba nuba igisiga jye nzibera icyare

10.Iyo umuyaga uhushye iteka,impumuro yawe niyo numva yonyine

11.Mu bari beza bo ku isi ni wowe ubahiga

12.Ndi mwiza mu mibare y’Algebre,ariko iyo nkoze Equation ni wowe umbera Y.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU