Larry Young, umuhanga mu Ishami ry’Ubuvuzi ku bijyanye n’ibibazo by’imyifatire ya muntu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Emory muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko akamaro konka amabere bigira ku mwana ari nako bigira ku gitsina gabo.

Dore impamvu yavumbuwe itera abagabo konka amabere y’abagore

Agaragaza ko mu gihe umwana ari konka nyina , hari umusemburo (inkabuzo) witwa Oxytocin cyangwa umuti w’urukundo (love drug) uhita wikora bigatuma umubyeyi yita ku mwana wiwe cyane ndetse akamugaragariza n’urukundo ntagire ikindi kintu aha agaciro.

Larry, ibyo abijyanisha nuko iyo umugabo akoze cyangwa yonse amabere y’umugore, naho wa musemburo uhita uvubuka mu mugore maze imbaraga z’umubiri wiwe zose zigahita zijya mu kwita ku mugabo bari kumwe ndetse bikanongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina cyane.

Ibyo nibyo bituma abagabo bakunda amabere y’abagore cyane kuko iyo ayonse cyangwa ayakozeho aba atuma umugore agira uburyohe bwinshi bwo kumukunda, kumwitaho cyane nta kindi kimurangaza.

Mu nkuru dukesha urubuga elcrema Larry agira ati “ Ugukururwa n’amabere ku bagabo ni igikorwa cy’ubwonko igihe umuntu w’igitsina gabo wese ageze mu gihe cy’ubugimbi. Amabere ni kimwe ubwonko bwitaho mu bibatera ubushake.”

“Konka amabere y’abagore ni nk’ibanga abagabo bavumbuye rituma abagore bagira nk’umuriro ubagurumanamo bakita kuwo bari kumwe cyane nta kindi kibasamaza mugihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Uku gukunda amabere y’abagore ku bagabo bigenda bifata indi ntera kuko mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’abagore bo muri Uganda bavuga ko abagabo bacura abana amashereka bigatuma bagwingira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU