Ku i tariki 4 nzeri Dr Gashumba yitabiriye Siporo rusange mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Goma muri RDC hagaragaye Ebola agira icyo asaba abaturajye.

Dr Gashumba, yihanangirije Abanyamadini batumira abantu baturuka muri RDC

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yihanangirije Abanyamadini batumira mu biterane no mu masengesho abantu baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari icyorezo cya Ebola, abasaba kuba babiretse bakarindira iki cyorezo ki kahava.

Minisitiri Dr Gashumba yongeye kwbutsa abanyamadini ko bakwiye kugira amakenga bakaba birinze gutumira abavugabutumwa bo muri Congo mu biterane cyangwa amasengesho mu Rwanda.

Yavuze ko abatumira abantu bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi minsi ari ukurenga ku mabwiriza bahawe.

Yagize ati “ Muri iyi minsi harimo uguteshuka ku masezerano twagiranye, bishyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Tukabona abantu bambuka bashaka kuza mu materaniro y’amasengesho cyane muri uku kwezi kwa Munani.”

Yunzemo ati “Icyo twasaba ubuyozi bw’amadini cyane n’abayasengeramo,ni ukutirara, kutava ku byo twababwiye, kuko birashyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Ayo masengesho ashobora no kuzaza nyuma ari uko kiriya cyorezo cyarangiye mu gihugucy’abaturanyi.”

Kugeza ubu abantu basaga 1800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kamena umwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU