Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scientific afatanyije na mugenbzi we ukora muzika gakondo Nkwakuzi Emmanuel bongeye gukora mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo Tugarure urukundo, indirimbo irimo ubutumwa bwo kubaka urukundo mu bantu.

Dr Scientific na Nkakwuzi Emmanuel bakoze mu nganzo basaba abanyarwanda kugarura urukundo mu Bantu

Muri iyo ndirimbo  haumvikanako urukundo mu bantu  ruri kugenda rukendera kandi  Imana  yaraturaze gukundana nkuko yadukunze .akomeza agira ati muri iyi minsi  urukundo rwarabuze mu bantu nta muntu ukita  kuwundi abantu bose babaye banyamwigendaho  ntawugiha undi agaciro kugeza ho urukundo ruhejwe mu bantu bakarwima aicumbi mu mitima yabo.

Dr  Scientific yatubwiye ko bafashe icyemezo cyo gukora iyo ndirimbo Tugarure Urukundo nyuma yo kubona ukuntu muri iyi minsi abantu birirwa baryana bapfa ubusa kandi Imana idusaba gukunda   bakaba barashakaga gutanga ubutumwa mu banyarwanda rwakongera  bagahaguruka bagakorera ahamwe bagakunda kuko  nibyo bizatumwa  tugenda  kubyo twifuza byose  nidukundana .

Tumubajije impamvu  yisunze Nkwakuzi Emmanuel  yatubwiye ko muri gahunda ze zo guteza imbere muzika nyarwanda  cyane cyane uwi njyana ya Gakondo  nyuma  yo gukorana nawe izindi ndirimbo zigera muri ebyiri yifuje ko bakongera bagahuriza hamwe Inganzo n’imbaraga bagakangurira abanyarwanda  kwongera gukundana nka Kera

Tumubajije gahunda bafite muri iyi minsi we na bahanzi akunze gufasha  kuzamura Impano zabo yatubwiye ko ubu afite abahanzi bagera kuri batanu ari gufasha mu buryo bwo kubakoreshereza indirimbo z’amajwi ndetse n’amashusho kugira ngo  bazamure injyana gakondo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Tubamenyeshe ko Indirimbo Tugarure urukundo  mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Laser Beat usanzwe akorera  abahanzo bose bakorana na Dr Scienyific.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU