Umuhanzi Eric G ku mazina ye bwite yitwa Ntakirutimana Eric ni  umwana uri kuzamukana ingufu nyinshi muri muzika nyarwanda  nyuma yaho akoreye zimwe mu ndirimbo ze ntizimenyekanye yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ruzungu .

Mu kiganiro na Touchrwanda yadutangarije ko kuririmba  ari ibintu  yatangiye akiri muto aho yasengeraga mw’itorero ry’abadiventiste ariko nyuma yahoo yaje  kwinjira muri muzika nka akazi aho yabanje  gukorera indirimbo ze za mbere muri studio y’Ibisumizi y’umuraperi Riderman ariko ntago  zabashije  kumenyekana  cyane.

Eric G yakomeje atubwira ko   nyuma y’icyo gihe cyose yagiye akisuganya  ubu akaba agarukanye ingamba  zo gukora cyane  kugira akomeze azamure impano ye .

Tumubajije  ku ndirimbo ye nshya yise ruzungu yashyiriye hanze rimwe amashusho n’amajwi yatubwiye ko yaririmbye ku buzima abantu b’iki gihe basigaye babamo butuma benshi batakikoza inshuti zabo .

Indirimbo Ruzungu ya Eric G yayikoreye muri Dream Records naho mu buryo bw’amashusho ikora na AB Godwin wo muri The Mane.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU