Ni kenshi cyane iyo umuntu akirigiswe araseka , ni gacye cyane uzasanga umuntu aseka kubera yikirigise ku giti cye , ntawikirigita ngo apfe guseka  abenshi bamwita utuzuye mu mutwe sobanukirwa

Ibitwenge kandi bifitanye isano n’ubukirigitwa bitandukanye cyane n’ibitwenge bifitanye isano n’ibyishimo.Uko bamwe bagira ubukirigitwa cyane, ni nako bagira ibitwenge byinshi kurusha abandi iyo bakirigiswe, kandi uwakirigiswe ntaba ashobora kubihagarika ubwe igihe agikirigitwa.

Iyo ikiganza cyegereye cyangwa kigashima mu bworo bw’ikirenge cyangwa mu kwaha, ibitwenge na byo biba biri hafi aho byanze bikunze, kuko hari imiterere y’umubiri ituma bigenda gutyo.

Iyo ukirigise umuntu, usa nk’uri gushimashima ku ruhu rwe, ugakangura imitsi ye yohereza amakuru mu bwonko iba mu nsi y’igice cy’uruhu cyitwa epiderme.

Iyo mitsi niyo ishyikiriza ubwonko amakuru y’uko habayeho gushimashima umubiri kugira ngo ubwonko buyasesengure.

Hari uduce dutatu tw’ubwonko twigabagabanya akazi ko gusesengura ayo makuru.

Agace kitwa cortex somato-sensoriel kakira amakuru kakamenya ikibaye ku mubiri, igice cy’umubiri ayo makuru aturutseho ndetse n’ingaruka umuntu yagira kubera igikorwa yakorewe.

Agace kitwa cortex cingulaire antérieur ko kagaragaza amarangamutima ajyanye n’igikorwa cyakorewe umubiri, naho agace kitwa cortex préfrontal kakagena igisubizo gikwiye ku gikorwa cyakorewe umubiri, ariko na bwo ntibirangirira aho.

Mu gihe cy’ibitwenge bifitanye isano no gukirigitwa, agace k’ubwonko kitwa hypothalamus karinda umuntu ubwoba kagatuma agira imyitwarire yo guhangana n’ikintu gishaka kumugirira nabi na ko gahita gatangira gukora.

Ibi ni byo byatumye abashakashatsi bahuza ibitwenge by’ubukirigitwa n’uburyo bw’ubwirinzi, kuko uretse kuba ubukirigitwa bwumvikana cyane ku bice by’umubiri bitwara amakuru vuba, unasanga ibyo bice biba bishobora gushyira umuntu mu kaga gakomeye mu gihe bikomerekejwe.

Ibice by’umubiri bikirigitwa cyane ni mu kwaha no mu mbavu, benshi bagereranya n’inzira y’ubusamo umuntu ushaka kwangiza umutima yakoresha. Mu bworo bw’ibirenge naho hagira ubukirigitwa, kandi iyo ikirenge gikomeretse biba ari ikibazo, kuko umuntu aba atakibasha kugenda cyangwa guhagaragara. Mu muhogo naho haba ubukirigitwa, kandi ubamo umuyoboro uvana amaraso mu mutima uyajyana mu bwonko no mu bindi bice by’umutwe, ku buryo umuhogo ugize ikibazo byashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga gakomeye.

Abashakashatsi bagaragaza ko iyi ari yo mpamvu umuntu wakirigiswe agerageza kwirwanaho akoresheje amaboko ye, ahunga, avuza induru asaba umukirigita kubihagarika, cyangwa se akaba yakwirwanaho mu bundi buryo.

N’ubwo rimwe na rimwe uwo muntu aba atabizi, ibitwenge ahita agira iyo akirigiswe ngo ni uburyo bwo guca bugufi mu rwego rwo kwirinda gukomeretswa.

Iyo ukirigiswe n’abandi ugira ubukirigitwa bushobora kugutera ibitwenge wabishaka cyangwa utabishaka, ariko iyo wowe wikirigise ntushobora kugira ibyo gitwenge. Imiterere y’ubwonko ituma bubasha gutandukanya igikorwa cyakorewe ku mubiri wa we giturutse ku ruhande, n’icyawukoreweho bikozwe nawe ubwawe.

Iyo ari wowe wikirigise ubwonko ntacyo bubikoraho, kuko buba bucunganwa n’ikintu cyakorerwa ku mubiri wawe gitunguranye kandi utagizemo uruhare, kugira ngo bugene mu kanya nk’ako guhumbya icyakorwa mu buryo bw’ubwirinzi.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU