Ikipe ya Espérance Sportive de Tunis yo muri Tuniziya yatangajwe ko ari yo yegukanye igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League nyafurika), nyuma yaho Wydad Casablanca yo muri Maroc yahamwe n’ikosa ryo kwikura mu mukino wa nyuma wo kwishyura.

Ibi biburijemo icyemezo mbere cyari cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) bwari bwategetse ko umukino wo kwishyura w’uwo mukino wa nyuma usubirwamo.

Wydad yikuye mu kibuga nyuma yaho igitego cyo kwishyura yari imaze gutsinda cyangiwe, umusifuzi amaze kugenzura uburyo bwa videwo bumwunganira mu busifuzi buzwi nka VAR.

Icyo gihe Espérance yari imbere n’igitego 1-0 muri uwo mukino, mu mikino yombi ya nyuma (ubanza n’uwo kwishyura) ikaba yari ifite ibitego 2-1.

Uko umukino ubanza wabereye muri Maroc wari wagenze – amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 – byo ntacyo byahindutseho.

Amakipe yombi yari yajuririye urukiko nkemurampaka mu mikino (CAS).

Mu cyumweru gishize rwanzuye ko rwasanze icyemezo cy’ubuyobozi bukuru bwa CAF cyo gusubirishamo uwo mukino kitari mu kuri, rutegeka ko iyo dosiye ikurikiranwa n’urwego rushinzwe imyitwarire rwa CAF.

Amakipe yombi yahanwe
CAF yanzuye ko Wydad ifatwa nk’iyatsinzwe umukino wo kwishyura, Espérance yegukana igikombe ityo.

Wydad kandi yaciwe ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika nk’amande yuko yikuye muri uwo mukino, ndetse n’ibihumbi 15 by’amadolari kubera ko abafana bayo bacanye ibintu byaka ibishashi bigaragambya muri uwo mukino wabaye ku itariki ya 31 y’ukwa gatanu mu murwa mukuru Tunis.

Espérance nayo yaciwe amande y’ibihumbi 50 by’amadolari kubera ko abafana bayo bacanye ibishashi ndetse bagatera n’ibintu byaka.

Amakipe yombi yanategetswe kandi kuzakina imikino ibiri yayo iri imbere nta bafana bari ku kibuga kubera gukoresha imyotsi birenze urugero ndetse n’ibintu byaka, nubwo bwose icyo gihano cyabaye gisubitsweho amezi 12 mu gihe cyose amakipe yombi atakora ikosa nk’iryo muri icyo gihe.

Mohamed Meddeb, Perezida w’ikipe ya Espérance, yaciwe amande y’amadolari ibihumbi 20 ndetse ahabwa gasopo ku myitwarire idakwiye mu mikino, yagaragaje kuri Perezida wa CAF Ahmad Ahmad.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU