Muri Ghana, umuganga yaguye mu kantu anababaza benshi nyuma yo gushaka ubwo gushotora umukunzi we ngo arebe ko amukunda bya nyabyo ariko ibyo yamukoreye birenze ukwemera.

Ghana: Umuganga yaguye mu kantu nyuma yo kumva ibyo umukunzi we yamukoreye

Uyu muganga witwa Akosuah May yababaje benshi ubwo yatangazaga ko yahimbye konti nshya ku mbuga nkoranyambaga agatangira kuvugana n’umukunzi we utari uzi uwo bavugana, nyuma bakimara kumenyerana n’uyu mukunzi utari wakamumenye, yaje gutungurwa nuko yamubwiye ko umukunzi we bakundanaga amaze amezi 2 apfuye.

Yagize ati “Nakoze konti mpimbano, ntangira kwandikirana n’umukunzi wanjye atanzi. Yambwiye ko umukunzi we amaze amezi 2 apfuye.”

Benshi mu bakurikirana uyu mukobwa kuri Twitter bamubwiye ko bibabaje ariko adakwiriye kubeshya umukunzi we.

Ghana: Umuganga yaguye mu kantu nyuma yo kumva ibyo umukunzi we yamukoreye

Umwe yagize ati “Wenda ntabwo ari wowe yavugaga.” Undi yahise avuga ati “Uzi ute ko ari wowe yavugaga.”

Ghana: Umuganga yaguye mu kantu nyuma yo kumva ibyo umukunzi we yamukoreye
Umuganga yaguye mu kantu nyuma yo kubwirwa n;umukunzi we ko yapfuye

Iyi tweet y’uyu muganga yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kuko yakunzwe [likes] inshuro ibihumbi 156,000 hanyuma abasaga ibihumbi 30 bayisangiza abandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU