Bimaze kugaragara ko gukoresha ururimi mu mibonano mpuzabitsina aribyo bita  kurigata igitsina cy’umugore, bishobora kuba byatera ingaruka zo kurwara Kanseri y’umuhogo ku babikora.

Gukoresha ururimi mu mibonano mpuzabitsina birusha ingaruka mbi kunywa itabi n’inzoga

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abanyamerika bwagaragaje ko ubwandu bw’agakoko ka “human papillomaviruses (HPV), ikunze kuba intandaro y’indwara ya kanseri yo munda ibyara y’umugore, bushobora no gutera kanseri yo mu muhogo. Iyi ndwara izwi nka “oropharyngeal tumours”.

Nk’uko byahamijwe n’abantu batigeze banywa itabi n’inzoga habe na rimwe cyangwa n’ababinyoye gacye basanganywe bene iyi kanseri, bavuga ko bayivanye k’ukwandura indwara zifata imyanya ndangabitsina mu kanwa.

Nk’uko ikinyamakuru cyandika iby’ubuzima “New England Journal of Medicine” cyabyanditse, Dr. Maura Gillison n’ikipe ye bari bafatanyije muri ubu bushakashatsi mu kigo cya Johns Hopkins Kimmel Cancer Center kiri muri leta ya Maryland (USA), ubu bushakashatsi babukoreye ku barwayi 100 b’ibitsina byombi.

Bose bari barwaye Kanseri yo mu kanwa no mu mihogo isanzwe ifata abantu bakoresha itabi n’inzoga cyane, nyamara noneho batarayitewe n’ibi byose.

Ibisubizo byagaragajwe n’ubu bushakashatsi byatanze impamvu yo guhangayikishwa no gukoresha ururimi, umunwa mumibonano mpuzabitsina.

Inama kubakunda cg babaswe no kunyunyuza cg kurigata igitsina mu gihe cy ‘imibonano mpuzabitsina ko babireka ,byaba bitagukundiye ukagira Isuku ku rwego ruhambaye, cg ukifashisha imiti yabugenewe, mugusukura ibitsina.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU