Gukuna cyangwa ibyo bita Guca Imyeyo mu Rwanda, umuco kuri ubu ugikorwa na bake mu Rwanda, Burundi no mu bindi bihugu by’ibituranyi, bivugwa ko ari uburyo bwo gutegura umukobwa kuzaba umugore uryoherwa akanaryohereza umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Gukuna cyangwa Guca Imyeyo ni ingenzi ku mukobwa? Bikorwa gute, bifashisha iki?

Hari impaka zigenda zigaruka mu biganiro by’abantu hibazwa niba koko iki gikorwa gishobora guhindura imiterere y’igitsina cy’umugore. Ikinyamakuru “The New Scientist” cyanditse inkuru ku gukuna gukorwa n’abakobwa bo mu Rwanda bakinjira mu bwangavu bakoresheje ibikunisho aribyo mizi y’ibiti n’amababi byabugenewe, ibyo ngo bikaba bituma batababara cyangwa ngo bokerwe.

Ngo gukuna bituma bashobora kugira imishino ireshya nibura na 5cm, Abashakashatsi Marian Koster na Liza Price bo muri Universite ya Wageningenmu mu Buholandi babajije abagore 11 n’abagabo 2 mu Rwanda ku byerekeranye n’ibyo gukuna.

Bavuga ko abagabo n’abagore babajijwe bababwiye ko abagore b’abanyarwandakazi bashobora gusohora kurenze kunyara udukari dukekurusha iyo ubusanzwe abagore basohoye. Ababajijwe bavuze ko imishino ifite akamaro kanini mu gutuma umugore aryoherwa n’igitsina no gushobora kunyara bitagoranye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’agashami ka Loni gashinzwe iby’ubuzima (OMS) bugaragaza ko gukuna ntaho bitandukaniye no kwangiza igitsina ukigira uko kitaremwe (genital mutilation) ariko abakoze ubushakashatsi ku gukuna mu Rwanda aribo Marian Koster na Liza Price bo bakavuga ko Umuryango w’Ubuzima ku isi ugomba guhindura uko ubona gukuna ahubwo ukabyita “guhindura imiterere y’igitsina”(genital modification).

Aba bashakashatsi bahamya ko gukuna ari kimwe mu bikorwa by’umuco bidafite icyo bibangamiyeho abagore n’ubusugire bwabo. Abakoze iki gikorwa bo bakemeza ko ntacyo kibatwaye ahubwo ko ari kimwe mu bibafasha kwishima no kunezeza abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Gukuna (Guca imyeyo) ni iki ?

Ni umuhango wa gikobwa ugamije kumutegura kuba umugore ubereye umugabo nkuko aba kera babihamyaga, hari n’ababishyira mu rwenya ngo ”nyiranaka yaryoshya inzoga”.

 gukuna

Uyu muhango utangira umukobwa ari umwangavu w’imyaka 13-18 kuko umubiri uba utarakomera atarajya mu mihango ya gikobwa. Uko amajyambere yihutana n’imirire myiza usanga hari abana bajya mu mihango bafite imyaka 9- 10, byaba byiza ba nyina wabo na ba nyirasenge, bakuru babo ndetse n’abandi bafite inshingano zo kurera abana, babaganiriza ubuzima bw’imyororokere bakiri bato.

Ba nyina w’abana mu miryango myinshi usanga batinya kubibaganiriza, bagahitamo kubateza abo bandi bavuzwe hejuru , ubwo uwo bishobokeye nyine na nyina yabimuganiriza !

Mu gihe cyo ha mbere umuhango wo gukuna wakundaga kubera mu gasozi nko mu gashyamba abakobwa bitwaje kujya guca imyeyo, bishoboka ko ari naho havuye iyo mvugo “Guca Imyeyo”, ko uwakunnye byitwa ko yaciye imyeyo, bakitwaza kujya guca ubwatsi, gutashya inkwi, kujya mu rubohero, n’ibindi…

Ese bakuna bate ?

Gukuna ni umuhango ugomba kubahwa ukanubahirizwa, kuko si byiza ko buri wese amenya icyo uhugiyeho, icyangombwa ni uko uba witegurira ibyishimo n’umunezero birambye.

Icya ngombwa ni ukuba ufite ibikunisho bikenerwa muri icyo gikorwa, ubundi wanabikorera mu rugo mu cyumba uraramo cyangwa n’ahandi hose uba hihereye waba warateguriye icyo gikorwa.

Ibikoresho bikenerwa muri iki gikorwa cyo Gukuna n’uko bitegurwa (ibikunisho):

  • Intobo z’ibitoborwa
  • Amavuta y’inka (niyo yaba adakuze)
  • Akatsi bita gutwi kumwe
  • Agati bita umukonora (utubabi twako)

Ufata intobo z’ibitoborwa ukazotsa (uzivumbika mu gicaniro), zamara gushya
ugakuramo ubuhwa bwazo ukavanga n’amavuta y’inka mu kantu ga:te isuku (niyo wakwifashisha icupa ryashizemo amavuta ya gikotori), ushobora no gukoresha kimwe muri biriya byatsi bivanze n’amavuta y’inka !

Si ngombwa kandi cyane kwifashisha ibyo bikoresho byose byavuzwe haruguru, mu gihe ibyo byatsi cyangwa ibimera n’imbuto bitabashije kuboneka, ushobora gukoresha amavuta y’inka akuze, ukayakoresha mu gitondo kare na nimugoroba abandi bagiye kuryama basinziriye!

Ni ngombwa gukorera icyo gice isuku kugirango hatagira indi mpumuro yumvikana mu gihe hari uwaba atambutseho akayumva.

Uko Gukuna Bikorwa

Wicaza ikibuno hasi, ugashinga ibirenge ku buryo amavi ashobora kugera ku ntugu zombi, ukanyuza amaboko munsi y’ibibero ufite rwa ruvange rw’ibyo ukunisha cyangwa se amavuta y’inka akuze (iyo ari intangiriro), ukuboko kumwe gukurura umushino umwe ukundi kugakurura uwo biteganye.

Ukururira rimwe ujyana hasi, mu ntangiriro birababaza ndetse rimwe na rimwe ukumva wabireka, ari nayo mpamvu abakobwa bakunira hamwe barenze umwe kugirango batizanye umurindi, kaba kakiri gato kakagenda gakura uko ukomeza gukuna. Iyo umaze kugira umushino ufatika, Ugeraho ugakuna utazura umushino mu bugari bwawo kugirango biwuhe ishusho yo kuba mugari, kugeza ugwije “imyugariro”.

Mu gihe bakuna ari benshi buri wese aba afite ibikunisho bye, cyaraziraga guha undi ku bikunisho wizaniye, ngo aba agutwaye imishino ndetse akagutanga no kugwiza bikakuzinga. Cyokora ariko, mwashoboraga gufashanya babiri babiri umwe agakuna mugenzi we ku mpungenge zo gutinya kwibabaza.

Iyo ukurura ucungana no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna akarurenza aribyo byitwa “gukuna ibiziriko” cyangwa se “imijabamabyi”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU