Ala’a Skyy, umukobwa w’imyaka 7 gusa yahawe akazi keza na kompanyi icuruza imisatsi y’abagore abikesha gusa cyane na Rihanna, umuhanzikazi ukomeye muri Amerika.

Gusa na Rihanna cyane byahesheje umwana w'umukobwa w'imyaka 7 akazi gakomeye muri Kompanyi yifuszwa na benshi

Ala’a Skyy yahawe ikiraka cyo gusohoka ku mafoto yamamaza imisatsi y’abagore muri kompanyi mpuzamahanga ya The Mane Choice ku buryo n’umuyobozi w’iyi Kompanyi yavuze ko uyu mukobwa afite amahirwe menshi yo kubona akazi kenshi kamwinjiriza akayabo kubera isura ye gusa.

Uyu mwana w’umukobwa yagize aya mahirwe nyuma y’aho umuhanzikazi Rihanna afashe ifoto ye akayishyira kuri Instagram yarangiza akabaza abafana be kumubwira niba koko basa nkuko bivugwa, hanyuma bose bakabyemeza, abandi bavuga ko ari umwana yabyaye arabihisha.

Iyi foto ya Ala’a Skyy Rihanna yashyize hanze yakunzwe n’abarenga miliyoni 7 bituma iyi kompanyi icuruza imisatsi ibyuka imusinyisha ngo ayibere umunyamideli.

The Mane Choice

The Mane Choice yahaye amasezerano meza uyu mwana w’umukobwa kuwa 10 Kanama uyu mwaka ndetse nyirayo Tyra Banks yiyemeza kubera uyu mukobwa umujyanama ndetse no kumushakira amasoko mu bijyanye no kumurika imideli.

Ntabwo higeze hatangazwa akayabo uyu mwana w’umukobwa azajya ahembwa abikesha gusa na Rihanna cyane, gusa umubyeyi we yagiriwe inama yo kumufasha kwiga ntiyemere ko ubu bwamamare bwe bumudindiza.

Ala’a Skyy
Ala’a Skyy wahawe akazi muri Kompanyi ya The Mane Choice

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU