Umugabo witwa Robert Ogwal yatangaje ko yaterese Zari ahagana mu 1990 ndetse ko icyo gihe yari afite imyaka 18 yaboneyeho kubwira abantu bamuharabika ko ashaje ababwira ko Zari akabakaba imyaka 45.

Habonetse umugabo uvuga ko yateretanye na Zari mu 1990

Umugore witwa Rasta Rob DJ ni umwe mu bantu bagize umubano wihariye n’umuherwekazi Zari Hassan mu myaka yahise.

Mu kiganiro uyu musore wakundanye na Zari Hassana yagiranye na Blizz yavuze ko yaterese Zari mu mwaka wa 1990, aho yemeje ko icyo gihe uyu mugore yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Atangaje ibi nyuma yuko mu minsi yashize abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko Zari Hassan ashaje aho kuri ubu akabakaba imyaka 50 y’amavuko.

Uyu musore we yaje akuraho ibinyoma avuga ko imyaka bahimbira Zari ko atariyo ndetse yongera kwemeza ko Zari ubu afite imyaka 45 y’amavuko ndetse ko yakundanye nawe mu gihe yari afite imyaka 18 akiri inkumi yiga mu mashuri yisumbuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU