Byamenyekanye ko abakozi b’ikigo cy’itumanaho cya Huawei bafashije ubuyobozi bwa Uganda kuneka no kwiba amakuru y’ubutumwa bwa rimwe mu matsinda ya WhatsApp ribarizwamo muhanzi akaba n’umunyapoliki, Bobi Wine.

Hamenyekanye uko ikigo cy’itumanaho cya Huawei cyafashije ubuyobozi bwa Uganda kuneka Bobi Wine

Depite Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine mu muziki ni umwe mu barwanya Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka isaga 33 ayobora Uganda.

Iperereza ryakozwe n’Ikinyamakuru Wall Street Journal rikaba ryagaragaje ko abakozi ba Huawei bafashije ubuyobozi bwa Uganda kuneka no kwiba amakuru y’ubutumwa bwa rimwe mu matsinda ya WhatsApp ribarizwamo muhanzi akaba n’umunyapoliki, Bobi Wine

Ubuyobozi bwa Uganda bushingiye ku makuru bwasomaga mu itsinda rya WhatsApp Bobi Wine arimo, bwagiye buyifashisha mu kuburizamo imigambi na gahunda z’imyigaragambyo yabaga yateguwe n’abashyigikiye Bobi Wine.

Ikoranabuhanga ry’ikigo Huawei kiri mu bikomeye ku Isi mu bijyanye n’itumanaho, rikomeje gukoreshwa cyane ku isoko rya Afurika aho ryifashishwa mu gucunga umutekano wa zimwe muri guverinoma no kugenzura ibikorwa bitegurwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bivugwa ko ikoranabuhanga rya Huawei ryifashishijwe na guverinoma ya Zambia mu kumenya ibikorerwa kuri telefoni na Facebook z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Edgar Lungu.

Hamenyekanye uko ikigo cy’itumanaho cya Huawei cyafashije ubuyobozi bwa Uganda kuneka Bobi Wine
Abakozi ba Huawei bafashije ubuyobozi bwa Uganda kuneka no kwiba amakuru y’ubutumwa bwa rimwe mu matsinda ya WhatsApp ribarizwamo muhanzi akaba n’umunyapoliki, Bobi Wine

Abavugizi ba guverinoma za Uganda na Zambia bemeje ko bakorana n’abatekinisiye ba Huawei ariko bahakana kwinjira rwihishwa mu mabaganga y’abatavuga rumwe na Leta.

Iperereza ntabwo ryagaragaje ibimenyetso by’uko ubuyobozi bwa Huawei mu Bushinwa bwaba bwaramenyeshejwe ko icyo kigo gikoreshwa mu kuneka abatavuga rumwe na Leta ya Uganda cyangwa iya Zambia.

Mu itangazo ryagenewe Wall Street Journal, Umuvugizi wa Huawei yagize ati “Huawei yamaganye ibinyoma biri kuvugwa ku bikorwa by’ubucuruzi bwacu. Iperereza ryacu ryerekanye ko Huawei n’abakozi bayo batigeze bajya muri ibyo bikorwa bashinjwa.”

Rikomeza rigira riti “Nta masezerano ndetse nta n’ubushobozi dufite bwo gukora ibyo.”

Bobi Wine aherutse kuvuga ko azahangana na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu 2021.

Mu cyumweru gishize, Bobi Wine yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa kugambirira kugirira nabi Perezida no kugambanira igihugu.

Yahakanye ibyo aregwa byose birimo n’ibyo kuba muri Kanama 2018, yarateguye imyigaragambyo yatumye imodoka ya Perezida Museveni iterwa amabuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU