Umugereka w’amabwiriza ya minisitiri nº 20/0005/19 yo ku wa 31/05/2019 ashyiraho urutonde rw’ibinyobwa 22 bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje byasohotse mu igazeti ya leta yo kuwa 26/07/2019.

Hasohotse urutonde rw’Ibinyobwa 22 bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge

Ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje

1° lisansi (kuyihumeka)

2° kole (kuyihumeka)

3° kanyanga

4° chief warage

5° kitoko

6° zebra gin

7° simba warage

8° king warage

9° suzie warage

10° leaving warage

11° coffee spirit

12° host warage

13° special zebra

14° kirabiranya

15° muriture

16° umugori

17° umunanasi

18° nyirantare

19° yewemuntu

20° igikwangari

21° rukanyaginshege

22° ikindi cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) n’igifite ethanol irengeje mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) mu bikigize.

Minisitiri w’ubuzima; ashingiye ku iteka rya minisitiri n° 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 6.

aya mabwiriza atangira gukurikizwa ku munsi atangarijweho mu igazeti ya leta ya repubulika y’u rwanda.

bibonywe kugira ngo bishyirwe ku mugereka w’amabwiriza ya minisitiri nº 20/0005/19 yo ku wa 31/05/2019 agena urutonde rw’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU