Polisi y’igihugu yibukije aba Bouncer ko ari ba ‘Siviliyani’! Ibi ni kamwe mu dushya benshi batabashije kumenya mubyabereye mu gitaramo Diamond Platnumz yakoreye mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 17 Kanama 2019.

Ubusanzwe, aba Bouncer n’abasore b’ibigango bikorera ku giti cyabo, bakaba bashinzwe kurinda umutekano w’abahanzi mu bitaramo, cg se umuntu ubyifuza wese akaba yabakodesha bakamurinda. Aba ndetse banafite ihuriro bise B-KGL rigizwe n’abasore n’inkumi z’ibigango bidasanzwe.

Ibyombo, Amadarubindi y’umukara, Utujire nimwe mu mirimbo y’aba Bouncer

Aba basore b’ibigango bamaze iminsi baradukanye icyo nakwita udushya twihariye mu bijyanye n’imyambarire yabo. Guhera hasi kugera hejuru iyo witegereje imyambarire y’aba ba Bouncer ushobora kugira ubwoba. Ibikoresho birimo Ibyombo ndetse n’utwuma two mu matwi two kuvuganiraho, inkweto za butini, amajire y’imikara, utwambaro two mu ntoki, tutibagiwe n’amadarubindi yijimye niyo myambaro basigaye baserukana.

Ibintu byahinduye isura mu gitaramo cya Diamond ubwo Polisi y’igihugu y’u Rwanda isanzwe ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, yataga muri yombi aba basore b’ibigango mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri ibakuye mu kazi, ikajya kubibutsa ko nyuma ya byose ari ‘Abasiviliyani,’ nubwo baba bashaka kwerekana ko barenze.

Imyambaro yabo niyo yatumye Polisi ibatambikana, ikajya kubakuzamo iyo bari bambaye kuko yendaga gusa n’imyambaro y’aba Polisi kandi yo isanzwe yambarwa n’abayikoreye gusa. Nyuma y’amasaha abiri basohowe mu gitaramo bakajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi I Remera, aba basore nyuma bamwe baje kugaruka mu gitaramo ariko baza bambaye imyambaro isanzwe, mu gihe iyo bita iy’akazi kabo yo bayisize kuri sitasiyo ya Polisi.

Polisi yataye muri Yombi aba Bouncer ibakuye mu gitaramo, ijya kubakuzamo iyi myambaro yabo

Polisi y’igihugu y’u Rwanda niyo yacunze umutekano w’abitabiriye iki gitaramo, ndetse ntawashidikanya kuvuga ko ku bijyanye n’umutekano w’abantu n’ibintu wari wose ijana ku ijana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU